Kigali: Abavoma muri ruhurura ya Mpazi barasabwa kubireka

Mu gihe hari abishimira kwegerezwa amazi meza, abaturiye ruhurura ya Mpazi mu mirenge ya Gitega na Kimisagara barasaba gutunganyirizwa amazi bavoma ku mpombo ziyamena muri iyi ruhurura kuko bakeka ko ari meza, nyamara aho bayavomera hakaba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage amazi meza, ndetse bigaragazwa ko intambwe imaze guterwa ari nini.

Nyamara hari abakigorwa no kuyabona, ndetse bamwe bibakururira kujya gushakira amazi ahantu hatameze neza.

Urugero, ni abaturiye ruhurura ya Mpazi mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batabarwa n’amazi aturuka mu butaka, akanyura mu mpombo zohereza amazi muri iyi ruhurura. Ariko kandi barasaba ko aho bavomera hatunganywa ku buryo hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe ati "iyi soko y'amazi iradufasha ariko nubwo idufasha imbogamizi duhura nazo nuko ari muri ruhurura hasi, ikintu twasaba ni ukudufasha uburyo twajya tumanuka tugiye kuvoma, mugihe cy'imvura nta muntu wamanukamo kuko iba yuzuye". 

Undi ati "twifashisha ayangaya ari hafi, ntabwo wajya gushaka andi mazi utari bubone aho uyakura handi, igihe imvura yaguye umwuzure uba mwinshi y'amazi akaba yatwara abantu za mpanuka akaba ariho zituruka, habonetse nk'ivomero hafi rifasha abantu bakeneye akora ya mirimo kugirango bice kuba baza kuvoma aya mazi atemba".  

Nyamara ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ngo aya mazi ntiyagenewe gukoreshwa n’abaturage kuko adasukuye, ahubwo ko urugendo rwo gukwirakwiza amazi meza rugikomeje, bityo Emma Claudine Ntirenganya, ushizwe itumanaho mu mujyi wa Kigali akaburira aba n’abandi gucika kuri aya mazi yita mabi.

Ati "icyo gihombo rero ntabwo cyashyiriweho abaturage kugirango baze bavome, muri za ruhurura biriya bihombo bijyamo, akamaro kabyo ni ugukamura amazi yo mubutaka kugirango ruhurura zitongera gusenyuka, ntabwo bakabaye bayavoma kuko ntabwo ari amazi meza ni amazi mabi, bashobora kuyarebesha amaso bakabona ari amazi meza ariko ntabwo ari amazi meza ntanubwo aricyo byagenewe, niyo mpamvu nta nzira ijyayo ihari".

"Bamaze kubyumva ko ari amazi mabi, amazi meza bayashaka kandi bayabona biranashoboka ko hashobora kuba hakirimo akagendo, ibikorwa by'amazi bizakomeza kugenda byiyongera buhorobuhoro ariko niyo yaba akiri kure ntabwo byakubuza kujya kuyashaka aho ari meza kurusha gushyira ubuzima bwawe mukaga". 

Kugeza ubu mu gihugu hose intego yo gukwirakwiza amazi meza igeze kuri 84.6%, mu gihe byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2024, yagombaga kuba yarageze ku gipimo cy’100%, intego yimuriwe mu myaka 5 iri imbere. 

Inkuru ya Amina Mutoniwase / Isango Star Kigali

 Aug 1, 2024 - 08:42