
Kigali: Abatuye mu tujagari babangamiwe n'umwanda uhagaragara
Jul 29, 2024 - 07:37
Mu mujyi wa Kigali, hari abaturage bagaragaza kubangamirwa n’umwanda ugaragara mu bice bituwe mu bucucike bizwi nk’utujagari. Aba barasaba ko hagira igikorwa mu kwita ku isuku y’utwo duce hirindwa ingaruka umwanda wabakururira ku buzima bwabo.
kwamamaza
Mu rwego rwo kunoza imiturire, leta y’u Rwanda imaze igihe ikangurira abarutuye kwirinda kubaka no gutura mu tujagari. Nyamara kugeza magingo aya, hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, haracyagaragara bene iyi miturire, ndetse bamwe bakiyituyemo.
Bemeza ko gutura mu kajagari bifite ingaruka, urugero ni abatuye ahazwi nka Nyabisindu mu murenge wa Remera, bavuga ko babangamirwa cyane n’umwanda babona mu gace kabo ahanini biturutse ku miturire itanoze. Bafite impungenge ku ngaruka zagera ku ubuzima bwabo.
Umwe ati "igihe cyose abantu bari mukajagari umwanda ugomba kuboneka, nk'iyi ruhurura harimo kumanukamo amazi y'umukara kandi amazi y'umukara igihe cyose aba afite impumuro itari nziza bigatuma abantu bahumeka umwuka uvamo umuntu wawuhumetse ugasanga bimubyariye ikindi kibazo, ubuzima buba burimo kwangirika".
Undi ati "aya mazi akurura imibu akaba yaduteza malariya, icyo twasaba ubuyobozi nuko bahashyira ruhurura zishyitse bagafata amazi".

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali, asaba abaturage kugira uruhare mu isuku y’aho batuye, ndetse aho bitagenda bagatangira amakuru ku gihe bagafashwa.
Ati "bisaba ko buri muturage abigira ibye, aho umuntu yaba atuye uko haba hameze kose akwiye gukomeza kwibanda kugira isuku kuko isuku uretse no kuba ituma igihugu cyacu gikomeza kugaragara neza ariko turabizi ko isuku ari isoko y'ubuzima, twifuza ko buri muntu wese yashyiraho uruhare rwe ibyo umujyi wa Kigali ubasha gukora ugakomeza kubikora, ntwabo twabikorera icyarimwe, biba byiza ko baticara ngo babitekereze gusa ahubwo ko banamenya ngo ni izihe nzego ducamo kugirango niba hari ubushobozi tubura tububone ariko ibyo ni ibintu bishoboka cyane".
Inyigo yakozwe n’ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) ku isuku n’isukura muri Kigali mu 2018, yerekanye ko abatuye mu tujagari basaga 56,3% aribo bari bafite uburyo bw’isuku n’isukura bunoze aho 43.6% ntabwo bari bafite.
Bisaba ko ibijyanye n’imiturire mu mijyi yose yo mu Rwanda bigomba guhinduka, kugira ngo abantu bashobore kubona aho batura mu byiciro byose, yaba abari mu cyiciro cyo hasi cyane cyangwa abo hejuru, bose bagomba gutura neza kandi bitari mu kajagari.
Inkuru ya Amina MUTONIWASE / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


