Kigali: Abamotari barataka kwishyura moto z'amashanyarazi amezi 6 akaba ashize batarazihabwa

Mu gihe abatwara moto bashishikarizwa kuyoboka izikoresha amashanyarazi, hari bamwe bo mu mujyi wa Kigali bashinja ikigo gicuruza izi moto guterera agati mu ryinyo nyuma yo kwakira amafaranga yabo babizeza kuzabaha moto none amezi abaye atandatu barahebye.

kwamamaza

Bamwe mu bamotari bavuga ko bishyuye moto zikoresha amashanyarazi kuva mu kwezi kwa 11 umwaka ushize bizezwa ko bazihabwa mu kwezi kwa mbere kwa 2025, ariko bagatungurwa no kubona bigeze mu kwezi kwa gatanu batarazibona.

Umwe ati "batubwiye ko moto tuzazifata mu kwa mbere bikaba bigejeje iki gihe, hari umuntu utari ufite moto akagenda akishyura aziko mu kwa mbere azaba yatangiye akazi". 

Undi ati "iyo ubabajije barakubwira bati mutegereze tuzabahamagara, umuntu wishyuye ategereje nka moto avuga ati nzahita ntangira akazi hari ikintu aba yarigomwe, iyo utamuhaye ikinyabiziga ngo akore aba ahomba cyane bikabije.     

Bavuga kandi ko igituma icyizere cyabo gikomeje kuyoyoka, ngo n’iyo banyuze aho ikigo SPIRO bahaye utwabo gikorera basanga moto beretswe bajya kwishyura atarizo bazanye.

Ubuyobozi bwa SPIRO ikigo gishyirwa mu majwi n’aba bamotari ntibwifuje gutanga igisubizo kuri iki kibazo, ahubwo mu gisa no kugora umunyamakuru, Shanton Ngabire umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri cyo, yamusabye kujya kugishakira ku kindi gitangazamakuru.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kutongera gutanga impushya kubashaka gutwara moto zidakoresha amashanyarazi ari nabyo byatumye benshi mu bamotari bashaka kugura izi moto nuba bagitegereje.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 May 7, 2025 - 09:41