
Kicukiro-Kigarama: babangamiwe na Ruhurura igenda yaguka inatwara ubuzima bw'abantu
Feb 19, 2025 - 16:03
Abaturiye ruhurura iherereye mu Mudugudu wa Byimana mu murenge wa Kigarama, barataka ko ibabangamiye kuko uko igenda yaguka mu bugali n'ubujyakuzimu ndetse ikomeza no gutwara ubuzima bw'abantu, abandi bagakomereka bikabaviramo ubumuga. Barasaba ko yakorwa aho kubimura bakanasenyerwa ntaho kwerekeza beretswe
kwamamaza
Bamwe mubaturiye iyi ruhurura y'ahazwi ku kazina ka Mukobo bavuga ko mbere y' umwaka w'2001 itari ihari, ahubwo yatewe n’ikorwa ry’umuhanda wo ku irebero .
Umuturage umwe yagize ati:" kuko uyu murima n'uyu ( wo hakurya) byari umutima umwe!"
Unsi ati:" ijya hasi cyane uko imvura igenda igwa, hagenda hacukuka, hacukuka."
"ava za Canal Olympia aza muti Rebero muri ariya mazu yose, kuri Kaminuza, yose aza hano."
Uretse gutegereza ikorwa ry'iyi ruhurura ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, baribaza ikibategereje nyuma yo gusenyerwa ntibagire aho berekezwa ndetse n'iherezo kubakomeje kuhasiga ubuzima.
Umwe ati:" Yituyemo nuko igufa rirasohoka biba ngombwa ko njya ku butaro ku Muhima. Ubwa kabiri, nabwo agwamo akomereka mu mbavu"
Undi ati:" abayobozi iyo baje, baza baje kudusenyera ngo twegereye kuri Ruhurura kandi ikindi iyo badusenyeye ntibatubwira ngo mujye aha ng'aha."
"Leta ihora itubwira ko bazatwibakira hano ariko ntabwo baratwubakira. Hano haheruka umwana n'umuntu mukuru baguyemo kandi twese ni ikibazo dufite."
"basenye inzu nyinshi kuko aha hose hari amazu menshi. Nta ngurane, ni ukuza bakayikuraho nuko ugasigara gutyo. Tukibaza ese iyo ruhurura tutiteje kuko ntayo twari dufite kuko baza bagakuraho inzu nta kintu bamuhaye?! Nta bukode bundi bamuhaye ngo genda wenda ukodeshe n'ahandi."
" murumuna wanjye w'imyaka 32 twamushyinguye ejo bundi! Narimpafite but iki iyo yaragiye! Nari mpafite amazu ane yose yaragiye. Iyarihari, nayo barayisenye! Nta ngurane rwose kuko badusohoramo ngo nidushake ahandi hantu tujya."
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buhumuriza abaturage ko iki kibazo bakizi kandi ko iyi ruhurura iri muzigiye kubakwa mugihe cy'Icyi. Naho kuba bimurwa ngo ni ukurengera ubuzima bwabo, nkuko bitangazwa NTIRENGANYA Emma Claudine; umuvugizi w’umujyi wa Kigali.
Yagize ati:"nibyo koko iyi Ruhurura iri muzihangayikishije. Icyo rero twabwira abaturage ba hano mu Mudugudu wa Byimana ni uko iyi ruhurura iri mu zindi turaza gushakira uburyo bwose bushoboka kugira ngo izakorwe mugihe cya vuba."
" ikindi ni uko izi ruhurura, cyane cyane izi zisa naho zikabije cyane, ntabwo bikunda kuzikora mugihe cy'imvura kuko n'ubundi byazisenya. Kandi kandi abaturage bagomba kumva ni uko iyo itarakorwa iraguka. Bigasobanura ngo uyu muntu ashobora kuba atari mu manegeka ya Ruhurura umwaka ushize, ariko bitewe n'imvura yaguye nuko yakomeje gutuma yaguka, uyu mwaka akaba ari mu manegeka kubera iyo Ruhurura, ukabyereka ubuyobozi uko bihagaze."
"rero abantu bari kwimurwa ahantu mu manegeka, ntabwo bahabwa insurance."
Nubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko aba baturage batuye mu manegeka, mubigaragarira amaso ntabwo ari mu manegeka kuko ari mu miturire.
Kugeza ubu. Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari ruhurura 8 zihangayikishije cyane kurusha izindi zigomba kubakwa mugihe cya vuba, harimo n'iyi yo mu Murenge wa Kigarama..
@EMILIENNE KAYITESI /Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


