
Kenya yongeye gusaba imbabazi ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati
Jul 18, 2025 - 16:19
Kenya yongeye gusaba imbabazi mu buryo bwa dipolomasi ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ( (Meddle East) nyuma y’aho umuvugizi w’ikirenga wa leta atangaje ibitekerezo bishobora kuba byaragize ingaruka mbi kur'ibi bihugu byagaragajwe nk'ibifitanye isano n’intambara muri Sudan.
kwamamaza
Mu nama yabereye i Nairobi ku birebana na Gaza, Guverineri wungirije wa Cabinet (Prime Cabinet Secretary) wa Kenya, Musalia Mudavadi, yagaragaje kwicuza nyuma y’uko umuvugizi wa leta Isaac Mwaura yavuze ko bimwe mu bihugu byo mu Gace k’Uburengerazuba bw’Isi byaba bifitanye isano n’intambara yo muri Sudan.
Yavuze ko Egypt na Iran bishyigikira ingabo za Sudan (SAF), naho Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zigashyigikira umutwe wa RSF kubera inyungu z’ibidukikije nka Nilu, zahabu, ubutaka n’inyungu ziri mu Nyanja ya Red Sea .
Mudavadi yabitangaje ubwo yakiraga ba Ambasaderi za Saudi Arabia, Qatar, Jordan, Egypt na UAE mu nama igamije guhuza imbaraga mu gusaba ko habaho amahoro muri Gaza, nyuma y'igihe haminjwa ibisasu na Israel.
Yavuze ko Mwaura atavuze mu izina ry'Ububanyi n’Amahanga kandi ko bidahagarariye politiki ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya
Iyi yari inshuro ya kabiri Kenya isaba imbabazi nyuma y'imvugo ya Mwaura yo muri Kamena (06), yanakurikiwe nuko Leta ya Sudan yayazamukiyeho yongera gushinja Kenya gufasha umutwe wa RSF, iwutera inkunga ku bufasha bwa UAE, ibyo leta ya Kenya yahise ihakana.
Mudavadi yagize ati: "Kenya ifite amateka yo kugaragaza uruhare rwayo mu biganiro bya dipolomasi bitavangura. Turizera ko ibibazo bya Sudan bishobora gukemuka mu nzira yo kuganira atari intambara".
Gusaba imbabazi kwa Mudavadi kwaherekejwe no kugaragaza ubushake bw'iki gihugu mu gushyira hamwe n'ibindi mu gushakira amahoro Sudani.
Mwaura ntiyigeze asaba imbabazi kubyo yatangaje, uretse post yari yashyize kuri X yasibye nyuma yo gukora poste iherekeza ibyo yatangarije ibinyamakuru.
Gusa hari abatangaje ko izo mvugo zashyize igihugu mu kaga mu rwego rwa dipolomasi, aho ibihugu nka Saudi Arabia, Qatar na Egypt byamaganye buri gikorwa cyose cyashyira mu kaga ubumwe na Sudan ndetse n’ubusugire bw’igihugu.
@daily nation.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


