Kinshasa mu ihurizo ryo kurwanya imyanda

Umujyi wa Kinshasa uri mu ihurizo ryo guhangana n’ikibazo gikomeye cy’umwanda ukwirakwizwa hose. Iki kibazo cyahagurukije abakozi ba Leta mu nzego zitandukanye, abikorera  ndetse n'abafatanyabikorea mpuzamahanga mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye byatuma umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iba umujyi usukuye kandi ushobora kubungabunga ibidukikije.

kwamamaza

Umwanda ukomeje kuba ikibazo gihanzwe amaso kugeza ku banyamahanga cyatumye hatangizwa ihuriro hagamijwe gutekereza ku buryo bwo guhindura imyumvire y'abaturage, kongerera imbaraga ubufatanye, no gutangiza imishinga y’isukura ihamye.

Iki gikorwa gishyigikiwe n’Ambasade y’u Buholandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ubwo hatangizwaga iryo huriro, habaye n’umugoroba wo gukangurira abaturage n’abanyamahanga kwita ku isuku y’umujyi.

Ubwo yagarukaga ku mwanda ugaragara muri Kinshasa, Laurent Muzemba, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Ubwishingizi mu bucuruzi (FOGEC), yagaragaje agahinda ke.
Yagize ati: “Njye ndi umuturage wa Kinshasa, ariko birababaje kubona umujyi wacu umeze gutya. Kuki tudashobora kuwutaho?”

Ambasaderi wungirije w’u Buholandi, Jennyfer Imperator, yavuze ko isuku ari inshingano rusange, atanga ubutumwa bwibutsa ko buri wese afite uruhare muri urwo rugamba.

Yagize ati: “Njye ndi uwo muri Kinshasa, ni ho ntuye. Ariko se bishoboka bite ko umujyi wacu uba umeze utya, wuzuyemo umwanda? Ni gute twabura ubushobozi bwo kuwitaho?”

Na ho Jessica Webe, Umuyobozi Mukuru wa UN Global Compact, yavuze ko iri huriro ritari urubuga rwo kuganira gusa, ahubwo ari umwanya wo gufata ingamba no guhindura imyumvire.

Yagize ati: "Ibi si ibiganiro gusa, ni intambwe yo guhuriza hamwe imbaraga no gufata isuku nk’isoko y’iterambere, akazi no gusubiza agaciro umuturage.”

Uhagarariye Umujyi wa Kinshasa, Melia Bosiki, yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu isuku, ashimangira ko guhindura imyumvire ari intangiriro y’impinduka.

Yagize ati: “Tugomba guhindura imyumvire. Niba urangije kunywa amazi ari mu gacupa ukabona nta poubelle yo gushyiramo imyanda, shyira icupa mu isakoshi. Tugomba kureka imyumvire yo kujugunya hasi.”

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko bwamaze kubona ikibanza cya Mpasa cyagenewe gushyirwamo imyanda, ndetse  imodoka 100 zitwara imyanda muri 300 zamaze kugurwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’isukura.

Gusa ibi ni umukoro usaba imbaraga bitewe n'imibereho n'imyitwarire y'abenegihugu.

 Oct 30, 2025 - 12:00