
Perezida Tshisekedi yashyize umucyo ku bazitabira n'abazategura ibiganiro bihuza Abanyecongo
Feb 2, 2026 - 12:39
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko yiteguye gushyigikira ibiganiro hagati y’Abanyecongo bigamije gushakira umuti ibibazo by’igihugu, by’umwihariko intambara yo mu burasirazuba bw'iki gihugu. Yashimangiye ko ibyo biganiro bitazigera byitabirwa n' abantu bakoze ibyaha by’ubugome ku baturage, kandi ko kitazabera urubuga rwo gushidikanya ku nzego zavuye mu matora rusange.
kwamamaza
Ibi yabitangarije mu biganiro yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo n’abakuriye imiryango mpuzamahanga bakorera muri RD Congo ku wa gatandatu, ku wa 31 Mutarama (01).
Tshisekedi yavuze ko ashyigikiye igitekerezo cy’ibiganiro bihuza Abanyecongo byakomeje gusabwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Martin Fayulu na Moïse Katumbi, kimwe n’ihuriro ry’abanyamadini (CENCO) ndetse bikaba byari bimaze ibyumweru biri mu muhate wa Perezida João Lourenço wa Angola.
Perezida wa Congo yavuze ko ibiganiro nk’ibi bigomba kuba bigamije gukomeza ubumwe bw’igihugu no gushakira ibisubizo ibibazo bihari, ariko yongera gushimangira ko bidakwiye kwibaza ku butegetsi bwe bushingiye ku matora.
Yavuze ati: “Turemeza ko twiteguye ibiganiro bikwiye, klbidahêza, bigamije ubumwe bw’igihugu, nta kwibaza ku nzego zavuye mu matora rusange.”
Tshisekedi yanatangaje ko, niba ibiganiro bizaba, bigomba gutegurwa n’inzego za leta, ibi bikaba bisa no kwigizayo ihuriro ry’abanyamadini CENCO ryari ryifuje kugira uruhare rukomeye mu itegurwa ryabyo nk'uko ryakunze kubisabwa.
Yanavuze ko ubucamanza bugomba gukomeza inzira zabwo, bityo bamwe bakatiwe n’inkiko, barimo abayobozi ba AFC/M23 na Joseph Kabila, bakaba bashobora kutitabira ibyo biganiro.
Umwe mu banyapoliti kibatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bavuga ko ibiganiro bitazahuza impande zose bishobora gukemura ibibazo bimwe bya politiki i Kinshasa, ariko ntikigire ingaruka zikomeye ku ntambara yo mu burasirazuba.
Ferdinand Kambere wo mu ishyaka PPRD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yavuze ko Congo ikeneye “ibiganiro bidahêza kandi by’ukuri,” aho kuba ibiganiro byafatwa nk’iby’uruhande rumwe.
@BBC, RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


