Turkey: Abantu 6 bahitanye n’indi mitingiti ibiri mishya,amagana arakomereka!

Nibura abantu batandatu nibo bahitanywe n’imitingito ibiri ikomeye yabaye n’ijoro ryo ku wa mbere ushyira uyu wa kabiri ku ya 21 Gashtantare (02), mu ntara yo mu majyepfo ya Turkey ya Hatay no mu majyaruguru ya Syria.

kwamamaza

Umutingito wa mbere  wabaye mu  rukerera warufite uburemure bwa 6.4 , ndetse ukurikirwa n’undi wa 5.8 , nk’uko amakuru dukesha AFP abivuga.

Iyi mitingito yongeye kwibasira uturere twa Turkey na Syria twari twibasiwe n’imitingito yabaye ku ya 6 Gashyanyare (02) igahitana abantu barenga ibihumbi 45, mugihe ababarirwa muri za miliyoni basigaye ntaho kuba bafite.

Uretse inkomere zirenga ibihimbi 10 zasizwe n’iyi mitingito,  imibare yatangajwe igaragaza ko imitingito yaraye ibaye kuri iyi nshuro yatumye  abantu barenga 300 bajyanywe mu bitaro, barimo 18 bakomeretse bikomeye kandi bose ni abo mu ntara ya Hatay yo muri Turkey gusa.

Nimugihe mu gace ka Alep ko muri Syria, hakomeretse abantu 150, nk’uko abatabazi b’umuryango wabibumye bakorera mu bice biyobowe n’inyeshyamba  zabitangaje.

Muri Antakya, umujyi mukuru w’intara ya  Hatay, iyi mitingito yongeye kwangiza bikomeye inyubako zo guturamo zari zasizwe n’imitingito yo ku wa 6 Gashyantare (02), nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Turkey.

 Mehmet Irmak, umunyamategeko w’imyaka 34, yabwiye AFP ko “ imihanda yatigize nk’aho habaye ikintu gikomeye, imodoka ikajya hirya no hino. Intebe yanyeganyeze, igenda igaruka. N’ibyo byanshiye amaguru.”

Umugabo umwe umaze iminsi 15 yibera mu modoka ye, yabwiye AFP ko “ Muri Hatay ntihakiri ahantu, muhibagirwe!”

Kubera ingamba z’umutekano, ku mugoroba wo ku wa mbere, ibitaro by’intara bibiri byarimuwe ndetse abarwayi bajya kuvurirwa bitaro byubakishijwe amahema.

Umuryango wa Afad ushyinzwe guhuza ibikorwa nawo wimuwe.

Kugeza ubu, Afad yavuze ko mu bapfuye harimo abantu batatu bari basubiye mu mazu yabo yangiritse, bagiye gukurayo ibintu byabo maze aza kubagwaho.

Yasabye abantu kwirinda gusubira aho babaga, birinda kwiteza ibibazo. Wanatanga ko ko kur’uyu wa kabiri, wohereje mu turere twibasiwe amahema 6 000 y’inyongera kugira ngo afashe abaturage bacyugarijwe.

Nimugihe uvuga ko hari andi mahema agera ku 200.000 yoherejwe mu turere twibasiwe hamwe na za contineri zo kugamamo.

Ku wa mbere, Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkey, yasuye intara ya Hatay, imwe muri ebyiri gusa hamwe na Kahramanmaras yo mu majyaruguru, aho ibikorwa byo gushaka abahitanywe n’imitingito ya mbere bigikomeje.

Icyakora, ku cyumweru abakora ubutabazi bari bafashe akaruhuko nubwo nta cyizere cyo kubona abakiri bazima kigihari.

Perezida Erdogan yatangaje ko inyubako zirenga 118 000 zangiritse cyangwa  zasenyutse  bikomeye.

Ni mugihe hasigaye hafi amezi atatu kugira ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize inteko ishingamategeko [ateganyijwe ku ya 14 Gicurasi (05)], Erdogan uzongera kwiyamamariza kuyobora Turkey, yasezeranyije kuzubaka amazi yo guturamo 200 000.

Iri sanganya kandi ryageze muri Liban na Chypre, nk’uko AFP ibitangaza.

 Feb 21, 2023 - 12:10