"Guturika k’umuyoboro w’ifumbire mvaruganda muri Ukraine bishobora kugira ingaruka ku masezerano y’ibinyampeke."Kremlin

Ibiro bya perezida w’Uburusiya ‘ Kremlin’ yatangaje ko iturika ry’umuyoboro wa ammoniac muri Ukraine, by’umwihariko utwara ifumbire mvaruganda, rishobora kugira ingaruka mbi ku hazaza h’amasezerano y’ibinyampeke yifashishwa mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa ku isi.

kwamamaza

Aya masezerano yumvikanyweho agizweho uruhare n’igihugu cya Turkey hamwe n'Umuryango w'Abibumbye muri Nyakanga (07) 2022, yagiye yongerwa kuva icyo gih,e kugira ngo bifashe mu gushaka umuti w'ibura ry'ibiribwa ku isi, akenshi ryari rifatiye ku binyampeke bituruka muri Ukraine.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, nibwo umuyoboro w’ingenzi ku bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda  y'Uburusiya yaturikiye muri Ukraine, Uburusiya bushinja Ukraine kubigiramo uruhare. Ibiro bya Perezida Putin byemeje ko iryo turika rizagira ingaruka kuri ayo masezerano.

Kur’uyu wa kane, Dmitry Peskov; Umuvugizi wa Kremlin, yabwiye itangazamakuru ko “Birashobora ko byagira ingaruka mbi.”

Gusubukura imikorere y’uyu muyoboro, wari wahagaritse gukoreshwa kuva muri Gashyantare(02) 2022, byifashishwa n’Uburusiya mu rwego rw’imishyikirano, na ONU, ku bijyanye no kongera amasezerano y’ibinyampeke yemerera kohereza toni zibarirwa muri za miliyoni z’ibinyampeke byo muri Ukraine.

 Jun 8, 2023 - 15:17