Kenya: William Ruto, Perezida watowe yasezeranyije kongera imisoro

Dr. William Ruto; Perezida watowe yatangaje ingamba zo kongera amafaranga yinjira mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro, ndetse aburira abanyereza imisoro bashobora kumva ko bitazakorwa nko mu bihe byatambutse.

kwamamaza

Umuyobozi w'ishyaka ryunze ubumwe riharanira demokarasi (UDA) yavuze ko yamaze kugirana ibiganiro n'ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (KRA) kuri iki kibazo.

Dr Ruto yatangaje ibi mugihe intsinzi ye itavugwaho rumwa n'ishyaka Azimio la Umoja rya Raila Odinga, ryareze mu rukiko rw’ikirenga rivuga ko habayeho kwiba amajwi.

Nubwo hategerejwe icyemezo cy’urukiko, Dr. Ruto akomeje gukora nk’umukuru w’igihugu, asezeranya kuzamura imisoro ndetse ko abanyakenya bose bagomba gusora.

Dr Ruto avuga ko aribwo buryo buzafasha Kenya kubaho nkayo binyuze mu kwinjiza imisoro aho kwishyingikiriza ku nkunga.

 Yagize ati: “Namaze kuganira na KRA ku buryo bwo gukusanya imisoro ndetse ndizera ko tuzakorera hamwe kugira ngo Kenya ibeho kubwayo”.

Dr Ruto yiyemeje kongera imisoro binyuze mu gukora isuzuma ndetse guha agaciro impushya z’ubucuruzi, gukuraho impushya zose ku kigero cya 1.5 % by’ibicuruzwa ndetse n’izindi ngamba zizafatwa mu rwego rw’amategeko.

 @Daily nation

 Aug 26, 2022 - 12:01