
Inzego z'umutekano za RDC zashinjwe gushimuta abaturage
Mar 12, 2026 - 14:30
Raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, yagaragaje ko kuva muri Werurwe (03) 2025 nibura abantu 17 baburiwe irengero cyangwa bashimutiwe i Kinshasa no mu nkengero zaho, bivugwa ko bikorwa n’inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zibafata mu buryo bw’ibanga, akenshi nijoro kandi badafite impapuro zibemerera kubafata.
kwamamaza
Iyi raporo ya Human Rights Watch yasohowe ku wa 11 Werurwe (03), igaragaza ko mu mwaka ushize habaye uruhererekane rw’ibikorwa ryo gufata abantu mu buryo butemewe n’amategeko, bamwe bakaburirwa irengero mu gihe runaka, bakaboneka nka nyuma y'ukwezi.
HRW ivuga ko nibura abantu 17 ari bo bamaze kwemezwa ko bashimuswe cyangwa baburiwe irengero kuva muri Werurwe (03) 2025, nubwo hari n’abandi benshi bakekwaho kuba barahuye n’icyo kibazo hashingiwe ku buhamya bw’abantu batandukanye.
Bamwe muri abo bantu baje kongera kuboneka nyuma y’amezi menshi bafungiye mu nyubako z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga cya Congo kizwi nka Conseil national de cyberdéfense (CNC).
Nk’uko iyi raporo ibivuga, ibikorwa byo gufata abantu byakozwe n’abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida ndetse n’abapolisi bo muri Police nationale congolaise. Hari kandi amakuru y’uko rimwe na rimwe aba bafata abantu bajyanaga n’abandi bagabo bambaye imyenda isanzwe.
Umuyobozi wa HRW ushinzwe Afurika yo Hagati, Lewis Mudge, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bibangamiye uburenganzira bwa muntu kuko abantu bafatwa mu ibanga bagafungirwa ahantu hatazwi.
Yagize ati: “Mu mwaka ushize inzego z’umutekano za Congo zagiye zifata abantu mu ibanga i Kinshasa zibashinja impamvu zidafite ishingiro. Hari aho bigaragara ko ibyo bifitanye isano na politiki cyangwa gukekwaho gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.”
Hagati ya Nyakanga (07) 2025 na Werurwe (03) 2026, HRW ivuga ko yakoze ibiganiro n’abantu barenga 34, barimo icyenda bahoze bafungiye mu bigo bya CNC n’abandi 11 bafite ababo bafashwe n’inzego z’umutekano.
Abatangabuhamya bavuze ko abantu benshi bafashwe nijoro, bakajyanwa mu modoka z’inzego z’umutekano bapfutse mu maso mbere yo kujyanwa mu bigo by’ifungwa bitandukanye.
Bamwe mu bahoze bafunzwe bavuze ko batahawe impapuro zibafata (mandat d’arrêt) kandi ko babujijwe kubona abunganira mu mategeko mu gihe cy’ifungwa ryabo.
Nubwo HRW itangaza ibi birego, ubuyobozi bwa Conseil national de cyberdéfense burabihakana. Mu ibaruwa yo ku wa 17 Gashyantare (02) 2026, umuyobozi w’iki kigo Jean-Claude Bukasa yavuze ko CNC idafite ububasha bwo gufata cyangwa gufunga abantu, ko inshingano zayo ari uguhuza serivisi z’ingenzi mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.
Iyi raporo yongeye kuzamura impungenge z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku bijyanye n’ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bw’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu murwa mukuru wa Kinshasa, ndetse n'abafite aho bahuriye n'Uburasirazuba bw'iki gihugu, aho bavuga ko ibikorwa byo gufata abantu mu ibanga bikomeje gutera ubwoba abaturage.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


