Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje intsinzi ya William Ruto

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro, byemeza bidasubirwaho ko uwatowe nka perezida ari William Ruto. Nimugihe uruhande rwa Raila Odinga n’abandi batanze ikirego batanyuzwe n’uyu mwanzuro utagira ahandi ujuriririrwa.

kwamamaza

Urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ingingo zishingirwaho z'ibirego by’impande icyenda zareze zirimo Raila Odinga, ruvuga ko nta shingiro zifite. 

Martha Koome; perezida w’uru rukiko yagiye asoma ingingo ku yindi mu ngingo zigera ku munani zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona.

Gusoma umwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice ndetse  umutekano wari wakajijwe cyane mu mujyi wa Nairobi ahegereye uru rukiko rw’ikirenga. 

Martha Koome yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe. 

Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘system’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo. 

Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko ku munota wa nyuma wo gutangaza amajwi y’ibyavuye mu matora  aribwo bamwe mu bakomiseri bayo bivanye mu bagize iyi komisiyo.

Yagize ati: “Abo bakomiseri bane nta nyandiko n’imwe bahaye uru rukiko yerekana ko ibyavuye mu matora bishidikanywaho kandi ntibasobanura impamvu bagiye kubara ibyavuye mu matora mu gikorwa bavuze ko cyijimye.” 

Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanye mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe. 

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuriririrwa muri icyo gihugu. 

Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Ubunyamabanga bwo kwamamaza Raila Odinga bwasohoye itangazo rivuga ko "twubashye igitekerezo cy'urukiko nubwo twamaganye tweruye umwanzuro warwo uyu munsi".

Iri Tangazo  rivuga ko guhirimbana kwa Raila Odinga bitarangiriye hano, ko mugihe cya vuba kiri imbere azatangaza igikurikiraho agiye gukora mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo guharanira umucyo na demokarasi.

Nimugihe na Martha Karua wiyamamarizaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko  yubashye ibyavuzwe n'uru rukiko ariko rutemera ibyo rwabonye.

 Sep 5, 2022 - 16:22