
Umuyobozi mukuru muri AFC/M23 yarasiwe i Goma
Dec 11, 2025 - 10:32
Magloire Paluku wari Umujyanama mu by’itumanaho mu ihuriro AFC/M23, yarasiwe i Goma n’abantu bataramenyekana.
kwamamaza
Ihuriro AFC/M23 ryemeje urupfu rwa Paluku, rivuga ko yapfiriye ku Bitaro bikuru by’i Goma, ndetse ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwe.
Mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze rigira riti "mu bubabare butagira uko buvugwa n'agahinda gakomeye, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) riramenyesha urupfu rwa mugenzi wacu Magloire Paluku, umujyanama mu by’itumanaho, witabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, mu bitaro bikuru bya Goma."
"Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi giteye ubwoba, iperereza rirakomeje kugira ngo ababikoze bamenyekane kandi bashyikirizwe ubutabera".

Iri tangazo rikomeza rigira riti " AFC/M23 irahumuriza byimazeyo umuryango wose w’abaharanira impinduka muri Congo, ndetse n’umuryango w’umugabo watanze ubuzima bwe bwose mu rugamba rwo guharanira ubutabera no kubana neza n’Abanyekongo bose".
Magloire Paluku Kavunga, yari aherutse gusohora indirimbo avuga ko atazapfa atabonye umusaruro w’intambara barimo barwana.
Paluku wari ufite imyaka 58 y’amavuko, yavukiye i Butembo, yabaye Umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo, umusizi w’imivugo, yari umuhanzi ndetse yanashinze Radio Kivu 1.

Mbere yo kuyoboka Corneille Nangaa, yabaye umujyanama mu by’umuco n’ubunazi muri Minisiteri y’Umuco muri Congo.
Muri Nyakanga 2024, Magloire Paluku yahanishijwe igihano cy’urupfu adahari we n’abandi bayobozi bo mu ihuriro AFC/M23 barimo na Corneille Nangaa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


