Putin yemeje ko ibihano by’Iburengerazuba bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Uburusiya.

Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yemeje ko ibihano byafatiwe igihugu cye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu mu gihe gito. Ibi yabitangaje nyuma yaho bamwe bo ku ruhande rw’Uburusiya bakunze kugaragaza ko ingaruka zagarukiye ababifashe gusa.

kwamamaza

Ku nshuro ye ya mbere ku mugaragaro, kur’uyu wa gatatu, nibwo Perezida Putin yeruye,  avuga ko ibihano mpuzamahanga by’ubukungu byafatiwe leta ya Moscou kubera igitero cyagabwe kuri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022, bizagira ingaruka ku bukungu bw’Uburusiya mu gihe gito.

Ibi yabigarutseho nyuma y’imibare yo mu mezi ashize yagaragayemo impinduka ku byo Uburusiya bwagurishije, bitewe n’ibihano iki gihugu cyafatiwe.

Mu nama yagiranye na guverinoma yatambutse kuri televiziyo y’iki gihugu, Putin yagize ati: "Ibihano byafatiwe ubukungu bw'Uburusiya mu gihe gito birashobora rwose kubugiraho ingaruka mbi."

Iyi mvura y’ibihano byafatiwe Uburusiya buagize ingaruka ku nzego zitandukanye z’iki gihugu, birimo ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, byagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Hashize umwaka umwe Uburusiya bugabye igitero muri Ukraine, kuva icyo gihe Iburengerazuba ntibasibye gufata ibihano birimo n’ibyagize ingaruka zako kanya ku rwego rw’ubucuruzi, ndetse ibigo byaho bihitamo guhagarika gukorera mu Burusiya.

Kugeza ubu, imibare yerekana ko nyuma yo kugaba ibitero, m u mpera za Werurwe (03), igipimo cy’ubushomeri cyo hasi cyabaye 3.6% , ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro ku kigero cya 4%, nyuma mu mpeshyi ishize kigera kuri 20%, nk’uko byatangajwe na Perezida Putin.

Yaburiye abagize guverinoma ya Moscou, ati:  “Ariko ibyo ntibisobanura ko ibibazo byose bimaze gukemuka. Gusubira mu nzira yo gukura ntibigomba gutuma twirara.”

Avuga ko bagomba kandi gushimangira ubusugire bw’ubukungu bw’Uburusiya. Yasabye abagize guverinoma n’abayobozi bafite aho bahuriye n’iby’Ubukungu gushyiraho imishinga mishya ijyanye n’iby’inganda igatangira vuba, byumwihariko ibishobora gutanga umusaruro wo hejuru mu ikoranabuhanga; urwego rwazahajwe cyane no kuba impuguke nyinshi mu by’ikoranabuhanga zo mu mahanga zaravuye mu Burusiya.

Yagize ati: “  sisitemu yacu y’imari igomba kugira uruhare runini  mu gusubiza ibibazo by’abohereza ibicuruza mu mahanga. Kandi tugomba gusimbuza amasosiyete y’iburengerazuba yakoraga muri urwo rwego.”

Vladimir Putin atangaje ibi nyuma y'icyumweru nyuma  Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa asuye iki gihugu, aho impande zombi zatangaje ko zishaka gushimangira umubano mu bijyanye n’ubukungu.

  Ariko benshi mu babikurikiranira hafi babonye ko ari ikimenyetso cy’uko Moscou igenda yishingikiriza kuri Pekin, aho iki gihugu gisigaye cyohereza gaz  na Peteroli nyinshi mu Bushinwa , ibisanzwe byaragizweho ingaruka n’ibihano by’Iburengerazuba.

Gucuruzanya n’Uburusiya mur’ubu buryo byafashije leta y’Uburusiya kwishyura igice kimwe yatakaje mu Burayi, ndetse kwishingikiriza ku mugabane w’Aziya,, cyane ku Bushinwa n’Ubuhinde byatumye habaho kugabanya ibiciro.

Mu ijambo yavugiye mu Nteko ishinga amategeko mu mpera za Gashyantare (02), Vladimir Putin yahamagariye abaherwe bo mu Burusiya  gukura amafaranga yabo mu bihugu y’amahanga bakayagarura mu gihugu kugira ngo bifashe ubukungu bw’igihugu.

 Mar 29, 2023 - 18:30