
Amerika igiye guhagarika kwakira abimukira baturutse mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
Nov 28, 2025 - 11:41
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye guhagarika burundu kwakira abimukira baturuka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibi byatangajwe nyuma y'urupfu rw'umwe mu basirikari babiri bashinzwe kurinda Perezida bagabweho igitero n’umusore ukomoka muri Afghanistan hafi y'ibiro bya Perezida.
kwamamaza
Perezida Donald Trump yavuze ko ari icyemezo kigamije kunoza sisitemu y’Amerika no kongera umutekano mu gihugu.
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwe rwaTruth Social ku munsi wa Thanksgiving, Trump yavuze ko igihugu kitazongera kwakira abimukira kugeza igihe sisitemu y’Amerika izaba yongeye kumera neza. Yavuze ko agiye guhagarika uburenganzira bwo gutura ku bimukira babarirwa muri za miliyoni babuhawe mu gihe cy'ubutegwtsi bwa leta ya Joe Biden. Yanavuze ko ubutegetsi bwe buzirukana buri wese udafitiye akamaro Amerika cyangwa udakunda iki gihugu.
Yongeyeho ko azakuraho imfashanyo n’inkunga Amerika igenera abatari abaturage bayo, kugenzura no gukuraho ubwenegihugu ku bantu bazafatwa nk’ababangamiye ituze ry’igihugu, kwirukana abafatwa nk’umutwari ku baturage bayo ndwetse n'abadahuje n'imico yo mu Burengerazuba bw'isi.
Trump usanganywe politiki yo kwirukana ku butaka bwa Amerika abimukira bahari mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse no gushaka ibihugu bibakira, yongeyeho ko ibi byose bigamije kugabanya cyane umubare w’abimukira binjira cyangwa bahari mu buryo butemewe n’amategeko kandi babangamira igihugu.
Iki cyemezo kije gikurikira itangazo ibishyiraya Amerika ryavugaga ko hagiye gukorwa isesengura ryimbitse kandi rikomeye ku byemezo bya green card byahawe abantu bakomoka mu bihugu 19 bifatwa nk’ibishyira Amerika mu kaga, birimo Afghanistan, Haiti, Iran na Venezuela.
Ibiro bishinzwr abinjira n'abasohoka byari byatangaje ko byanahagaritse gusuzuma dosiye zose z'abantu bakomoka muri Afghanistan basabye ubuhungiro muri Amerika, cyane abahaje mu gihe cy'ubutegetsi bwa Biden.
ibi byose byabyukijwe n'igitero cyagabwe n'umusore w'imyaka 29 ukomoka muri Afghanistan wagiye gutura muri Amerika ahungishijwe ubwo abatalibani bafataga ubutegetsi, asaba ubuhungiro muri Amerikaabuhabwa muri Mata (04) 2025.
Icyakora abasesenguzi bavuga ko iyi politiki nsha ya Trump ishobora gutera impaka mu rwego rw'amategeko n’imibereho myiza y’abimukira bari basanzwe bafite uburenganzira bwo gutura muri Amerika. Ku rundi ruhande, abayoboke ba Trump bavuze ko iki cyemezo ari ingenzi mu gukomeza umutekano w’igihugu ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
Ni politiki kandi ishobora guhindura cyane uburyo Amerika yakiraga abimukira mu myaka yashize, ndetse igateza impaka ndende mu nteko ishingamategeko no mu nkiko.
@Rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


