Uburusiya: Hatowe itegeko rihana bikomeye abatesha agaciro imitwe ya gisilikari nka Wagner.

Abadepite b’Uburusiya batoye itegeko riha ibihano bikomeye umuntu uzatesha agaciro imitwe yitwaje intwaro nka Wagner. Ni icyemezo gifashwe nyuma y’icy’ingabo z’Uburusiya mu rwego rwo guhashya abakomeje kunenga igitero cy’iki gihugu muri Ukraine.

kwamamaza

Abazahanwa n’iri tegeko ryatowe ku wa kabiri, ni abazatesha agaciro cyangwa kunenga ibikorwa by’ ingabo z’Uburusiya ziri guhugura abakorerabushake, imiryango cyangwa abantu ku giti cyabo bakora ibikorwa byo gufasha ingabo z’Uburusiya kugira ngo zuzuze inshingano zazo.

Byatangajwe na Douma; ukuriye inteko ishingamategeko, umutwe w’Abadepite b’Uburusiya, yagize ati: “abantu bose batanga ubuzima bwabo kugira ngo barinde umutekano w’igihugu n’abaturage barinzwe n’iri tegeko ubushotoranyi n’ibinyoma.”

Yavuze ko abazakora ibyo bazahanwa, bakamburwa umudendezo kugeza ku myaka 15 .

Ubusanzwe imitwe yitwaje intwaro yigenga niyo iri ku ruhembe rw’urugamba Uburusiya burimo muri Ukraine. Umutwe wa Wagner ukomeje kwinjiza abarwanyi bashya ubakura muri za gereza zo mu Burusiya, ndetse ninawo uyoboye urugamba ruri kubera mu mujyi wa Bakhmout, umaze igihe warabaye izingiro ry’urugamba rwo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Nubwo Wagner ikomeje kuyobora urugamba, ifitanye umubano mubi na minisiteri y’ingabo y’Uburusiya n’igisilikari muri rusange, aho ibashinja kuba nta bushobozi abarwanyi b'uyu mutwe bafite cyangwa kurangwa n'ubugambanyi buterwa no kubura amasasu bakoresha.

Wagner iyobowe na Evguéni Prigojine, inshuti ya Perezida Putin, usanzwe unakorera ku yindi migabane, by’umwihariko ku mugabane w’Afurika, nk’uko abawutuka babitangaza. Bavuga ko ukora ibyo ufashijwemo n’ibiro bya perezida,  Kremlin.

Uburusiya bukomeje gushyiriraho ibihano abatavuga rumwe nayo!

Nyuma gato yo kugaba ibitero kuri Ukraine, Uburusiya bwashyizeho ibihano byinshi byo guhashya uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kunenga igisirikare.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abaturage basanzwe batawe muri yombi, ndetse bamwe bamaze kuburanishwa no gukatirwa n’inkiko kubera ibyo banenze, barimo nka Ilia Iachine, bakatiwe mu Ukuboza (12) igifungo cy’imyaka umunani n’igice ariko adahari.

Hari kandi Vladimir Kara-Mourza, yaburanishijwe kuva ku wa mbere, ndetse ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 25. Araregwa ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma yerekeye ingabo.

Hari handi n’Umunyeshuli w’umukobwa wigaga muri kaminuza, uheritse gukatirwa imyaka 8.5 azira ubutumwa yatangaje ku rubuga rwa telegram ndetse no gusangiza imbwirwaruhame za Perezida Zelensky wa Ukraine.

 Mar 15, 2023 - 11:27