
Abana babiri bishwe, abandi 14 bakomerekera mu gitero cyagabwe ubwo bari mu Misa
Aug 28, 2025 - 06:55
Abana babiri bafite imyaka 8 na 10 bishwe, abandi bantu 17 barimo abana 14 b'imyaka 6 na 15 barakomereka, ubwo umusore w’imyaka 23 yarasaga muri Kiliziya yo muri Minneapolis, yegereye ishuri ry’abana bari bateraniye mu misa yo gutangira umwaka w’amashuri, ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama (08)2025.
kwamamaza
Umuyobozi wa Polisi ya Minneapolis, Brian O’Hara, yavuze ko abamukomerekejwe barimo abana 14 bari hagati y’imyaka 6 na 15 ndetse n’abasaza batatu barengeje imyaka 80, ariko bose byitezwe ko bazakira.
Uwarashe, witwa Robin Westman wahoze yiga muri iryo shuri, yari yitwaje imbunda eshatu zirimo amasasu menshi, nyuma yo kurasa yahise nawe yirada arapfa. Polisi yatangaje ko yari yateguye imyigaragambyo yagombaga gushyirwa kuri YouTube ariko barayisiba.
Robin wavukanye igitsina gabo, yagabye iki gitero agaragara nk'umugore, ndetse ahubwa n'urubanza rwabaye muri 2019-2020 rw'uwahinduzaga izina Robert muri Robin.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Amerika (FBI) rwahise rutangiza iperereza kuri iki gikorwa rwitse “iterabwoba rishingiye ku rwango rw’idini Gatolika”.
Umuganga wo ku bitaro bya Hennepin Healthcare yavuze ko bamaze kwakira abarwayi 11, barimo abana icyenda n’abantu bakuru babiri, bane muri bo bahise bajyanwa mu byumba by’ubuvuzi bwihuse.

Guverineri wa Leta ya Minnesota, Tim Walz, yavuze ko iki gitero ari “igikorwa cy’ubugome cyashegeshe icyumweru cya mbere cy’amasomo.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Léon XIV, we yohereje ubutumwa bw’akababaro, asaba guhumurizwa kw’ababuze abana ndetse n'abagizweho ingaruka bose n'iki gitero.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, nawe yavuze ko iki gitero ari “icyago gikomeye” kandi ko White House ikomeje gukurikirana uko ibintu byifashe.
Amerika ifite abaturage benshi batunze imbunda nyinshi, ari na byo bituma bakomeza kugira umubare munini w’abantu bahitanwa n’amasasu, ni ikibazo bashinja guverinoma zose kunanirwa kwambura abaturage gutunga imbunda.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


