Kayonza: Urubyiruko rwasinye imihigo y’ubutwari izarufasha kubaka igihugu

Urubyiruko rwo mur’aka karere ruravuga ko mu rwego rwo kugera ikirenge mu cy'intwari z'u Rwanda, rwahisemo gukorera ku mihigo kugira ngo rutange umusanzu warwo mu kubaka igihugu. Rusaba bagenzi babo kugira umuco wo gukorera ku mihigo no mu buzima busanzwe. Ni nyuma y'uko uru rubyiruko rusinyanye n'ubuyobozi imihigo y'ubutwari igizwe n'ibikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage ndetse n'iterambere ry'igihugu.

kwamamaza

Kuba intwari bihera mu kwiyemeza gukora igikorwa runaka ariko gifitiye rubanda n'igihugu akamaro. Ibi nibyo urubyiruko rw'akarere ka Kayonza ruvuga ko ibyo bakora byose bihindura imibereho y'abaturage ikaba myiza ndetse n'ibiteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange.

Ibi babanje kubyiyemeza binyuze mu gusinyana imihigo n'ubuyobozi kugira ngo bazagire umuhate n'umurava wo kubikora kandi babigereho.

Umwe yagize ati: “nk’abakorerabushake tugira imihigo nk’iyo gucunga umutekano, isuku kugira ngo umuturage ku isonga ahore ameze neza kandi atekanye.”

Undi ati: “ igikorwa kidasanzwe kigaragariza urubyiruko yuko igihugu cyacu nacyo kitwizeye, rero tugomba gukora ibyo twiyemeje kugira ngo tutazateshuka ku mihigo twiyemeje. Nk’umwana w’umukobwa mba numva yuko nzikorera nuko nanjye nkagira ibikorwa byanjye bwite binyitirirwa ndetse bikazateza imbere na bagenzi banjye.”

Bavuga ko bimwe mu byo bazakora ari ugushinga amatsinda agamije ishoramari, harimo kongerera asanzwe ariho.  Ibi kandi bikazajyana no gukangurira urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda igihugu.

Umwe ati: “ ntibumve ko ari ibintu by’abantu bakuru gusa, ahubwo n’abajeune bibareba.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, avuga ko gukorera ku bipimo ndetse n'imihigo ari imwe mu nzira nziza ituma ibyo umuntu yiyemeje abasha kubigeraho mu buryo bwiza.Ngo kuba rero urubyiruko rusinyana imihigo n'ubuyobozi,ibyo bivuze byinshi kuko biba ari ukubategura hakiri kare ariko nano ngo bituma rubasha kugera ku ntego zarwo haba no mu buzima busanzwe.

Ati: “ twasinye imihigo kuko harimo ubwitange, gukorerana no gufatanya. Ndetse iyo babigizemo uruhare bakaba banabyumva, n’imiryango yabo biroroha ko  ikora muri ubwo buryo. Urubyiruko ruri imbere mu bikorwa byose, nta n’ubundi buryo bwiza bwo gushyira mu bikorwa cyangwa  kurebera ku ntwari zabohoye igihugu cyacu, zitanze zitizigama kuruta kwigisha urubyiruko no gukomeza  kurwubakamo izo ndangagaciro

Ibikubiye mu mihigo urubyiruko rw'akarere ka Kayonza rwasinyanye n'ubuyobozi,harimo uwo kwita ku bikorwa by'isuku,kwita ku bibazo bibangamiye imibereho y'abaturage,gutunganya imihanda minini n'utuyira tw'imigenderano ndetse no kujya mu bukangurambaga muri gahunda za Leta zinyuranye.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Feb 4, 2025 - 09:33