Kayonza- Rwinkwavu: Abarokokeye barasaba ko ibyobo bacukuwemo amabuye y’abaciro byajugunywemo abatutsi byashyirwaho ikimenyetso cy’amateka.

Abarokokeye I Rwinkwavu barasaba ko ibyobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro bikajugunywamo Abatutsi bishwe, bashyiraho ikimenyetso kigaragaza ayo mateka. Bavuga ko hari imibiri y’abatutsi itarava muri ibyo byobo. Ubuyobozi bw’akarere bwizeza abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Rwinkwavu ko hari gahunda yo gushyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuri ibyo byobo byagunywemo Abatutsi kugira ngo akomeze kubungabungwa.

kwamamaza

Muri Rwinkwavu hiciwe Abatutsi basaga 3800 bari bahahungiye bazi ko bahakirira ariko abicanyi barahabatsinda. Ababishe barimo abahacukuraga amabuye y'agaciro ndetse n'abahoze mu gisirikare bari bayobowe na Koroneli Rwagafirita.

Aba bamaraga kubica bakabajugunya mu byobo byacukurwagamo amabuye y'agaciro, abandi bahungiye muri pariki y'Akagera ariko naho bahageze baricwa, abandi baribwa n'inyamaswa ubwo bagerageza kujya muri Tanzania.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo, Hadji Rurangirwa Ismail, umwe mu barokokeye i Rwinkwavu, bagarutse ku kaga bahuye nako ariko bagasaba ko hashyirwa ibimetso bigaragaza amateka y’ibyahabereye.

Yagize ati: “Mu mateka yuko muri 1959, hari umuzungu witwaga Sovenier wagerageje gufasha abatutsi abahungisha. Rero jenoside igeze, nabwo abantu bahahungira bazi ko bahabonera ubuzima, noneho babicira hano babanagamo. Kuko bari baziko ari ibisimu binini batashobora kuzavamo. Rero iki gisimu na kiriya cyo hirya, hatawemo abatutsi benshi tutazi umubare. Aha hantu hari amateka akomeye, kuba amantu bacu barajugunywemo twarangiza tukabura uko tubakuramo. Urabona ko birimo biratenguka, bishobora gutenguka gutya n’iyi …twubatse gutya ikaba yamanuka, hari uburyo bwo kubaka monument igaragara.”

Munyeragwe Jean Claude nawe warokokeye Rwinkwavu, yunze murya mugenzi we ati: “Babanje kuvuga bati ‘mwice abagabo’. Bati abagabo aribo mubanza gushaka, abana nta kibazo tuzabarongora. Ariko mugihe uri kwica abagabo aha ngaha, bakabazana babageza kur’aya masimu, bagakubita inyundo bajugunyamo. Ibi bisimu byari yaracukuwe guhera muri za 1935. Dusanga ahubwo hagomba kubakwa urwibutso nk’izindi zose kugira ngo bariya bari hariya, nabo babungabungwe, bahanwe agaciro.”

Nyemazi John Bosco; umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi I Rwinkwavu ari Jenoside yakoranwe ubugome ari nayo mpamvu yatumye hatangirizwa icyumweru cy’icyunamo cyasojwe ku wa kane w’icyumweru gishize.

Avuga ko kwari ukugira ngo abantu babashe kumenya ayo mateka asharira.

Agasezeranya Abaharokokeye, Nyemanzi yavuze ko hari gahunda yo kuhashyira ikimenyetso kigaragaza ayo mateka, kuko harimo n’imibiri itaraboneka.

Icyo gihe yagize ati: “Twaje kwibuka abatutsi baguye aha ngaha, ngirango mwabonye ibisimu, byanakoranywe ubugome bukomeye kuko barabicaga bakabagushamo, abandi bakabashyiramo ari bazima maze bakahatwikira.”

“ hari gahunda yo kubaka Monument ahantu hatandukanye hagiye hakorerwa jenoside yakorewe abatutsi. Ni gahunda ihari kandi iteganya kuzakorwa haba hano Rwinkwavu, haba kuri barrage ya Ruramira…ahantu hatandukanye twagiye tubona. Rero  iyo ni gahunda ihari kandi izakomeza gukorwa.”

Kugeza ubu, mu karere ka Kayonza habarurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigera kuri zirindwi zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 igera ku 25 686.

Kuri ubu, barateganya ko imibiri iri mu nzibutso za Nyakanazi muri Murama ndetse na Nyamirama, izimurirwa mu rwibutso rw’Akarere rwa Mukarange,bityo hagasigara inzibutso eshanu.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Apr 17, 2023 - 17:31