Kayonza-Murundi: Bahinga umuceri ariko bakagorwa no kubona uwo barya!

Abahinzi b’umuceri bo mu murenge wa Murundi wo mur’aka Karere bavuga ko nubwo  bahinga umuceri ariko batoroherwa no kubona uwo kurya bitewe n’uko uruganda ruwutunganya ruri kure. Basaba ubuyobozi kwegerezwa uruganda rutonora umuceri kugira ngo nabo bakomeze kwihaza mu biribwa. Ibi Byagarutsweho ubwo mur’aka karere hatangizwaga igihembwe cy’ihinga A 2024.

kwamamaza

Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri yitwa ‘Duterimbere Murundi’ iherereye mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza,bavuga ko bahinga bagamije kwihaza mu biribwa ndetse no gusagurira isoko ariko bikarangira bagowe no kubona umuceri wo kurya iyo bamaze kugurisha uwo bejeje.

Bavuga ko ibyo biterwa n’uko uruganda ruwugura ruri kureyabo, cyane ko ruri mu ntara y’amajyepfo.

Umwe yagize ati: “[mpingira] kwihaza mu biribwa kandi ngasagurira n’isoko. Iyo nahinze nk’umuceri, ubwo koperative iradutonoreza, yohereza ku ruganda ibidatonoye, imodoka ya mbere ije gupakira ikatugarurira ibindi bitonoye noneho buri munyamuryango bakamuha ibyo ajyana mu rugo kur’ibyo uruganda rwazanye.”

Undi ati: “muby’ukuri, imihingire yanjye nk’umunyamuryango, mpinga ngamije isoko ndetse ariko nkanarya”

Banavuga ko n’imihanda yaho ari mibi ndetse ibangamira urujya n’uruza, cyane  iyo imvura yaguye. Basaba ko bafashwa kubona uruganda rutunganya umuceri hafi yabo kugira ngo ibyo bibazo bahura nabyo bikemuke.

Umwe ati: “tugize amahirwe maze Imana ikaduha umugisha, turifuza uruganda rwacu bwite, imyaka yacu ikajya igendera igihe ndetse n’ibyo kurya tukabibonera igihe.”

Undi ati: “Twembwe twifuza ko uruganda rwatwegera tukarugiraho amahirwe y’ibintu bibiri: kubona umuceri bugufi, kubona ibisigazwa nuko bikunganira ubworozi.”

Gasasira Thomas; Perezida wa koperative Duterimbere Murundi,  avuga ko bagize igitekerezo cyo kwiyubakira uruganda rwabo rutunganya umuceri, ariko nyuma akarere kababwira ko bazajya bifashisha urugiye kubakwa I Rwinkwavu.

 Avuga ko ariko batewe inkunga, biteguye kuba barwubaka kugira ngo imbogamizi abahinzi bagira zo kubura umuceri zibe zavaho.

Ati: “Twarakoze tugerageza kugura amazu abiri. Ibyo twabikoze dushaka gukora uruganda ariko ntibyakunda, biba ngombwa ko bazaduhuriza ku ruganda rumwe ruzubakwa Rwinkwavu. Ariko mu cyifuzo cyacu ni uko uruganda rwari kubakwa hano kandi twari twaranabyikoreye.”

CG Emmanuel Gasana; Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba,  asaba abahinzi muri rusange guhinga ubutaka bwose bushoboka kugira ngo umusaruro uziyongere babashe kwihaza ndetse no gusagurira amasoko.

Anavuga ko ikibazo cyo gufashwa kubona uruganda cy’ abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative ‘Duterimbere Murundi’ cyumvikana, bagiye kubakorera ubuvugizi uruganda rw’umuceri rukaboneka.

Ati: “Nimufatanye, tukabakorera ubuvugizi, tugashakisha uburyo bushoboka bwose kugira ngo mushobore kuba mwabona uruganda rw’umuceri hano. Ntabwo …ariko tugiye gukora ubuvugizi, dukurikirane cyane bishoboka, mu cyumweru gitaha hari abantu bazaza kubasura turebe ko byashoboka, umuceri wanyu muwutware mu Majyepfo! N’iyo nyungu namwe muyibone, mugabane kugira ngo n’ubundi urwo ruganda rube urwanyu.”

Iyi koperative Duterimbere Murundi y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Gacaca igizwe n’abanyamuryango 1887 barimo abagore 1169. Aba banyamuryango bakorera ubuhinzi bw’umuceri ku buso bungana na hegitari 300 zigabanyijemo amazone arindwi aho basarura toni zisaga 1300 buri gihembwe cy’ihinga.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/-joT6z6Pj-M" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ Djamali Habarurema/Isango Star-kayonza.

 Aug 2, 2023 - 10:47