Kayonza: Kudasenyera umugozi umwe nk’abafatanyabikorwa bituma ibibazo bibangamiye abaturage bidakemuka.

Abafatanyabikorwa b’aka karere baravuga ko kudasenyera umugozi umwe kwabo bituma ibibazo bibangamiye abaturage bidakemuka. Bavuga ko ari nayo mpamvu hari abanenga uko bahabwa serivise by’umwihariko iz’ubutaka bari ku gipimo cyo hejuru. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kongera imbaraga mu mitangire y’izo serivise.

kwamamaza

Raporo y'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere (RGB) izwi nka Citizens rapport card (CRC) igaragaza ko abaturage b'akarere ka Kayonza banenga ku kigero cyo hejuru uko bahabwa servise z'ubutaka.

Abafatanyabikorwa b'aka karere bemeza ko kuba abaturage badahabwa izi serivise uko bikwiye nabo ubwabo nk'abafatanyabikorwa babigiramo uruhare. 

Bavuga ko biterwa no kudasenyera umugozi umwe  ngo barebere hamwe ibibazo bibangamira umuturage.

Mwiseneza Jean Claude; umuyobozi wa Learn Wark Development , avuga ko " ni ukongera kugaruka muri gahunda zitandukanye dufite, ese mu igenamigambi dufite yaba ijyanye n'ikibazo kiri kuri terrain? Ntihabe kuvuga gusa ngo umufatanyabikorwa afite ibyo yateguye. Ntabwo tugomba kureba hamwe gusa, ngo wenda tuvuge ngo turi mu buzima bw'imyororokere. ahubwo tugomba kureba n'ikindi cyose  gishobora kuba cyabangamira imibereho y'abagenerwabikorwa."

Eric Mahoro;umuyobozi  mukuru wungirije w’umuryango Never Again Rwanda, nawe yagize ati: " Mu gukorana n'Akarere mu kunoza iyo mikorere no kurushaho kwegera  abaturage bizarushaho kumenyekanisha bya bibazo biri muri serivise z'ubutaka no kubikemurira ku gihe, hatabayeho kwitana bamwana ahubwo hakabaho kugaragaza byimbitse uko ibibazo biteye no kubishakira umuti ku gihe."

Dr. Egide Mporanumusingo; umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikjorwa b’akarere ka Kayonza , avuga ko igituma abaturage bakomeza kugaragaza ko batishimiye serivise bahabwa mu butuka ari uko imyanzuro iba yafashwe idashyirwa mu bikorwa.

Icyakora avuga ko bagiye gufatanya n’akarere kwihutisha icyemurwa ry’ibyo bibazo, ati: "haba ikibazo cy'uko naho imyanzuro ifatwa idashyirwa mu bikorwa! noneho dushyire mu bikorwa iyo myanzuro kuburyo ikibazo ukemuriye umuturage ejo atazagaruka azanye cya kibazo nkaho kitigeze gihabwa umurongo wo kugira ngo gikemurwe."

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko  kuba ibipimo by’uko abaturage bahabwa serivise z’ubutaka bikiri hasi nk’uko bigaragara muri raporo ya RGB.

Gusa avuga kobyabakozeho kuburyo hafashwe umwanzuro wo kongera imbaraga mu gucyemura ibibazo bigaragara mu mitangire ya serivise z’ubutaka.

Ati: "Mu butaka, mu ngamba dufite ndetse no mu cyumweru gitaha (iki) no mu bindi bihe biri imbere, turi kwegera cyane abaturage ndetse kukamanukana n'abakozi b'inzego z'Umurenge n'Akagali hanyuma tugafatanya nabo gukemura bya bibazo."

Raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ,RGB, izwi nka Citizens Report Card ( CRC) ku mitangire ya Serivise mu butaka, igaragaza ko mu batuye aka karere 100, abagera kuri 67,8 banenga serivise yo guhererekanya uburenganzira ku butaka, 53.5 bakanenga serivise yo gutanga ibyangombwa,  mugihe 54 aribo banenga imikorere y’umukozi ushinzwe ubutaka.

Ni mu gihe kandi  aturage barenga 72 banenga serivise yo kutabona amakuru ku gishushanyombonera.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Nov 7, 2022 - 11:54