Mu buryo bweruye , Finland igiye kwinjira muri OTAN.

Finland igiye kuba umunyamuryango wa 31 wa OTAN, ejo ku wa kabiri , ku ya 4 Mata (04), nk’uko byatangajwe na Jens Stoltenberg; umunyamabanga mukuru. Ni umunsi idarapo ry’iki gihugu rizazamurwa hamwe n’andi y’ibihugu binyamuryango.

kwamamaza

Yavuze ko “ ejo [ ku wa kabiri] tuzakira Finland nk’umkunyamuryango wa 31.” Yongeyeho ko “ mu by’ukuri ni umunsi w’amateka.”

Turkey nk’igihugu cya nyuma kinyamuryango giheruka kwemerera Finland kwinjira muri OTAN, Stoltenberg yavuze ko, ejo ku wa kabiri,  kizashyikiriza umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, inyandiko zacyo ku mugaragaro mu nama izahuza ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize NATO i Bruxelles. Yavuze koyatumiye na Finland igakora nk’ibyo.

Umuhango wo kuzamura ibendera rya Finland kugira ngo yongerwe ku yandi y’ibindi bihugu binyamuryango bya OTAN uzabera ku cyicaro gikuru I Bruxelles ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru I Bruxelles, Stoltenberg yavuze ko Finland izaba ari umunyamuryango wa OTAN mu buryo bwuzuye.

Yanavuze ko kwinjira kwa Finland muri NATO/OTAN aribwo buryo bubayeho mu mateka bumaze igihe gito.

Ku bibazo cya Suède nayo ishaka kwinjira mur’uyu muryango, Stoltenberg yavuze ko Turkey itarayemerera, gusa ashimangira ko afite icyizere.

Yagize ati: "Nzi neza ko Suède nayo izaba umunyamuryango. Kuri NATO, kuri njye, ni cyo kintu cy'ibanze kugira ngo ibi bibe vuba bishoboka."Suède, cyo kimwe  na Finland byamaze  kwinjira muri NATO nk’igihugu by’atumiwe.Igihe Uburusiya bwateraga Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize, ibi bihugu byombi byafashe umwanzuro wo guhindura umwanzuro wabyo kuri politiki yo kudahuza ingabo byafashe kuva mu myaka ya za 90, aho byari bimaze imyaka mirongo byarafashe umurongo wo kutabogama ariko muri Gicurasi (05) 2022, bisaba kwinjira muri NATO/OTAN.

 Apr 3, 2023 - 16:05