“Kwagura OTAN ni igitero ku Burusiya!”Kremlin.

Uburusiya bwatangaje ko bwafashe ingamba zo guhangana nyuma y’uko Finlande yinjiye muri NATO/OTAN. Buvuga ko kwagira uyu muryango wo gutabana mu bya gisilikari kw’ibihugu by’iburengerazuba ari igitero ku mutekano wabwo.

kwamamaza

Uburusiya bwatangaje ibi nyuma yaho ku gicamunsi cyo kur’uyu wa kabiri, I Bruxelles mu Bubiligi aribwo ibendera rya Finlande rirazamurwa rigashyirwa hagati n’igihugu cya Estonie n’Ubufaransa kuko bigenda bikurikije alufabeti zikurikirana.

Ubusanzwe Finlande ihana imbibi n’Uburusiya ahangana na  km 1300, imaze imyaka ibarirwa muri mirongo ntaho ibogamiye mu bijyanye na gisilikare. Guhindura umwanzuro yari yarafashe, Finlande yabitewe n’igitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine, nayo yagaragazaga ubushake bwo kwinjira muri OTAN/NATO.

Finlande yabaye igihugu cya 31 kinjiye muri uyu muryango. Putin avuga ko Ibihugu by’iburengerazuba bikomeje kwaguka bisatira Uburusiya kandi ibyo bibangamiye umutekano wabwo.  Avuga ko kwinjira muri NATO kwa Finlande ari umwanzuro mubi.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byatangaje ko nyuma y’uko iki gihugu cyinjiye muri NATO, Uburusiya bwarakajwe cyane n’umwanzuro wa Finlande, bwatangaje ko bugiye gufata ingamba.

Dmitr Peskov;Umuvugizi wa Perezida Putin yabwiye itangazamakuru ko “Ni ibintu bikomeza ibibazo. Kwaguka kwa NATO ni igitero ku mutekano wacu no ku nyungu z’igihugu cyacu.”

Yongeyeho ko "Ibi biduhatira gufata ingamba zo guhangana." Icyakora nta byinshi yarengejeho kuri izo ngamba.

Dmitr Peskov yanavuze ko “ turi gukurikirana neza ibibera muri Finlande, (…) uburyo bitugiraho ingaruka. Ingamba zizafatwa hashingiwe kuri ibyo. Ingabo zacu zizatanga raporo mugihe gikwiye.”

Ku wa mbere, Jens Stoltenberg; umunyamabanga mukuru wa OTAN, yatangaje ko “ Perezida Putin yinjiye mu ntambara arwanya Ukraine afite intego zo kugabanya OTAN[…] yabonye ibitandukanye.”

Nubwo izi mpande zose zitangaza ibyazo, ntawe uzi igishobora kuva mu ngamba Uburusiya bwafata cyangwa se izari zo mu rwego rwo kurengera umutekano wayo.

 Icyakora Finlande yatumwe umupaka Uburusiya buhana n’ubu bufatanye buyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika bwikuba kabiri.

Kwinjira muri NATO kwayo kwayihaye uburinzi bushingiye ku ngingo ya 5; ivuga ku bwitange rusange bwo kwirwanaho bushibgiye ku gitero cyagabwa ku munyamuryango wa OTAN kizafatwa nk’ikigabwe ku bihugu byose binyamuryango.

 Apr 4, 2023 - 17:43