Sri Lanka: Rajapaksa wahunze kubera imyigaragambyo agiye kugaruka mu gihugu.

Gotabaya Rajapaksa; wahoze ari Perezida wahunze igihugu nyuma y'imyigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi bwe, ashobora kugaruka mu gihugu ku wa gatandatu ku ya 3 Nzeri(9) avuye muri Thaïlande. Ariko kuva aya makuru yatangazwa mu gihugu nta gikuba yateje.

kwamamaza

Hashize ibyumweru byinshi hatangazwa amakuru yo kugaruka kwe, ariko ubu  bivugwa ko bidasubirwaho azatahuka ku wa gatandatu ku ya 3 Nzeri (9).

Shriyani Wickramaratna, wamaze igihe kinini yitabira imyigaragambyo yamweguje, yavuze ko “Kuva Perezida Ranil Wickremesinghe yatorwa, ibintu muri Sri Lanka biteye ubwoba. Akoresha imbaraga ze kugirango acecekeshe abanenga. Ntekereza ko ntawishimiye ibihe by’akababaro. Ariko amatora ari mu mezi atandatu kandi kugeza icyo gihe twafashe icyemezo cyo gukomeza guca bugufi."

 Ikinyamakuru Daily Mirror, kivuga ko Perezida Ranil Wickremesinghe uri ku butegetsi yatumije k’uwo yasimbuye kugira ngo amufashe kugaruka mu gihugu.

Kugeza ubu, ubukungu bw’igihugu cya Sri Lanka buri habi cyane mu mateka yacyo, cyane ko  kimaze imyaka irenga 50 cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.

 Umwe mu bakurikiranira hafi ibibera mur’iki gihugu, yagize ati: “Nkurikije Itegeko nshinga, asobanura ko afite uburenganzira nk'abandi baturage bose gusubira mu gihugu. Icyakora, ibirego byinshi bya ruswa bimuhanze amaso. Ariko ntagifite ubudahangarwa bwa perezida. Ikibazo rero ni ukumenya niba azacirwa urubanza. Ariko ugomba kumenya ko agifite abamushyigikiye benshi mu Nteko.”

 Gotabaya Rajapaksa yahunze muri Kamena (6) nyuma yo kugabwaho igitero n’abigaragambya mu ngoro ya perezida bakangiza ibintu byinshi.  Ageze mu buhungiro yatangaje ko asizeho Ranil Wickremesinghe wari minisitiri w'intebe nawe yasabwaga kwegura nk'ugomba kumusimbura.

Kuba yagaruka mu gihugu kandi akihafite inkoramutima ze mu butegetsi ni kimwe gusa zishobora gusabwa n’abaturage kuba yakurikiranwa mu mategeko, icyakora bishobora gutuma kugaruka kwe kuba ugutandukanye.

 Sep 2, 2022 - 16:59