‘Ntabwo ducuruza abantu’- Perezida Kagame avuga ku bimukira bitezwe mu Rwanda

Nyakubahwa perezida wa repubulika y'U Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abahita bafata umwanzuro ko kuba Leta y’u Rwanda yemeye kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse mu Bwongereza yabitewe n’uko harimo amafaranga, bakirengagiza ko abo abazava mu Bwongereza atari bo ba mbere bakiriwe mu Gihugu kandi bakaba banahabonera ubuzima bwiza ari na ko bafashwa kubona ibihugu bibakira.

kwamamaza

Abanenga ubu bufatanye bushya, birengagiza isano iri hagati y’ubusabe bw’u Bwongereza n’ubushobozi n’ubunararibonye u Rwanda rwagaragaje mu kwakira abimukira n’impunzi mu rugendo rwo kubashakira ibisubizo birambye byimakaza uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Watson no muri Kaminuza ya Brown bigishwa na Stephen Kinzer, Umwarimu wanditse igitabo yise “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It.”

Ni igitabo kigaruka ku mateka ya Perezida Kagame wabaye impunzi kuva akiri umwana muto kugeza ageze igihe cy’ubusore, uko yabashije gutahuka mu Rwanda rw’Imisozi 1000 rwamubyaye n’uko yayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ukwiyubaka kw’Igihugu.

Abanyeshuri bitabiriye icyo kiganiro babajije ibibazo bitandukanye bigaruka ku buyobozi bw’u Rwanda rw’ubu n’urw’ahahise, Perezida Kagame agenda abaha ibisubizo bijyanye n’ubunararibonye bw’imyaka ishize ari umuyobozi.

Yagarutse ku kibazo yabajijwe ku bijyanye n’amasezerano aheruka gusinywa haagti y’u Rwanda n’u Bwongereza akaba atavugwaho rumwe aho bamwe barimo kuyagereranywa n’icuruzwa ry’abantu kuko izo mpunzi zizoherezwa n’amafarangay’u Rwanda asaga miliyari 159.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo umuntu arusheho kumva iki kibazo neza, bisaba gusubira inyuma ho gato mu mateka, kuko igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhunzi ku Rwanda kidatangirana n’amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.

Perezida Kagame agenda abaha ibisubizo bijyanye n’ubunararibonye bw’imyaka ishize ari umuyobozi.

Yagize ati: “Mbere y’aho reka mvuge ku mwaka wa 2018, ubwo twatanze umusanzu wo guhangana n’ikibazo cyari muri Libya. Aba bantu bari baraheze muri Libya ubwo bageragezaga kwimuka bajya i Burayi. Bamwe muri bo bari baramaze gupfa bagerageza kwambuka Inyanja ya Mediterranee, abandi bari barafungiwe mu magereza yo mu mijyi itandukanye ya Libya.”

Muri uwo mwaka wa 2018, igihe yari Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni bwo Perezida Kagame yagejejweho ikibazo cy’abo Banyafurika bari bakomeje kubabarira mu kindi gihugu badafite ubarengera aravuga ati:  “Niba ari uko bimeze, twe ntabwo turi igihugu gikize, ntituri igihugu kinini, ariko hari ibisubizo. Dushobora iteka gutanga umuganda wacu mu gukemura ibibazo bikomeye.”

Yavuze ko nk’umuyobozi yafatanyije n’abandi bayobozi kwemeza Umuryango Mpuzamahanga ko mu kohereza abo bimukira mu Rwanda ari uburyo bwo kugerageza gutabara ubuzima bw’abo Banyafurika no guhangana n’ingaruka zituruka ku kuba urwo rubyiruko rwaraheze mu gihugu cy’amahanga.

Guhera mu Mwaka wa 2019, u Rwanda rwatangiye kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro, aho kugeza ubu hamaze kwakirwa abasaga 940 barimo ababarirwa muri 700 bamaze ibihugu bibakira mu nzira zemewe n’amategeko.

Mu bihugu byakiriye abanyuze mu Rwanda harimo Canada, Sweden, Norway, u Bufaransa (France), u Bubiligi (Belgium) na  Finland 32.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Twegerewe n’abandi kubera ayo mateka n’ibyo twabashije gukora ku birebana n’abimukira baturutse muri Libya. Byaba ari ari amakosa kuba abantu bahita banzura bati: Urabona u Rwanda rwabonye amafaranga… Ntabwo ari ubucuruzi, ntabwo turimo gucuruza abantu. Mu by’ukuri si ko bimeze. Ahubwo turimo turafasha.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa nubwo gikomeje kwibasirwa na bamwe bagerageza kucyinjiramo bagiciye hejuru, ari n’agashya u Rwanda rwatangije mu guhangana n’ibibazo by’abimukira n’abasaba ubuhungiro, nk’igihugu gituwe n’abaturage bazi uburemere bwo kuba mu buhungiro igihe kinini.  

Perezida Kagame yanagarutse ku buryo u rwanda rucumbikiye n’izindi mpunzi zikabakaba 130,000 zimaze imyaka myinshi mu Rwanda. Harimo abaturutse mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu bindi bice bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo.   

Yavuze ko nubwo imibereho yo mu Rwanda yaba itarenze iy’abandi bose ku Isi, ariko ngo ni igihugu gifite ubushobozi bwo gutanga ubuzima bwiza kuruta ubwo impunzi zanyuramo zifungirwa ishyanga cyangwa ibyago zagira zigerageza kwambuka inyanja zerekeza i Burayi.

Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuri ibyo we n’abayobozi bibandaho mu guharanira ko u Rwanda rudashobora gusubira mu mateka mabi rwigeze kugira, ari na ko rutanga uruhare rushoboka mu gufasha abakiri mu bibazo biterwa n’imiyoborere mibi.

 Apr 21, 2022 - 14:03