Kayonza: Ku munsi babona litiro 12000 z'amata kubera amazi

Aborozi b'inka mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko nyuma yo kwegerezwa ibikorwa remezo by'amazi y'inka mu nzuri zabo bahise bitabira guhindura icyororo binatuma umukamo babonaga ku munsi wiyongera ugera kuri litiro ibihumbi 12 ku munsi.

kwamamaza

Aba borozi b'inka bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko amazi begerejwe mu nzuri bororeramo, yatumye umukamo babona wiyongera kuko inka zitagikora urugendo runini zijya gushaka amazi.

Bavuga ko ayo mazi kandi, yatumye batinyuka korora inka zitanga umukamo aho bagaragaza ko mbere batinyaga kuzorora kuko zitihanganira gukora urugendo runini ku zuba.

Umwe ati "amazi yongereye ibintu byinshi, yongereye agaciro k'inka, yarinze gupfa kwazo, yongereye umukamo, yongera n'icyizere abantu bashobora kwinjira mu bworozi bafite icyizere kuko nk'inka zitanga umukamo ntabwo ino ahangaha abantu bazororaga kuko ntabwo zashoboraga kwihanganira urwo rugendo, iyo utazanye icyororo cyiza mu bworozi bwawe n'umukamo ntabwo uba uzawubona, aho amazi abonekeye abantu bashishikariye no guhindura inka zabo bagana ku bworozi bwiza bwa kijyambere".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Murundi Gashayija Benone, avuga ko umukamo usigaye uboneka ku ikusanyirizo rya Buhabwa, usobanura neza impinduka mu bworozi zatewe n'ibikorwa remezo by'amazi y'inka umushinga KIIWP wa Leta y'u Rwanda n'ikigega mpuzamahanga IFAD wegereje aborozi.

Ati "ku ikusanyirizo nibwo bwa mbere bakiriye litiro ziri hejuru y'ibihumbi 10 mu myaka yose yabayeho mu bworozi, nibwo bageza mu kwezi kwa 6 bacyakira amata ari hejuru y'ibihumbi 10, ntabwo byigeze bibaho mbere, byatewe nuko ibyo bikorwa remezo byegerejwe aborozi amazi akaboneka hafi, aborozi bakigishwa gutera ubwatsi noneho urugendo inka zakoraga zijya gushaka amazi rwaragabanutse, uko inka ibona amazi hafi niko ikora amata menshi nicyo cyatumye umukamo wiyongera".   

Imibare igaragaza ko mbere aborozi ba Murundi muri Kayonza batarabona ibikorwa remezo by'amazi y'inka, ku munsi babonaga litiro 3000 mu gihe cy'izuba, igihe cy'imvura bakabona ibihumbi 8. Magingo aya aho begerejwe amazi bakanavugurura icyororo, mu gihe cy'imvura bageze kuri litiro ibihumbi 12 ku munsi, bakaba bafite intego yo kugera kuri litiro ibihumbi 20 ku munsi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jul 8, 2024 - 08:37