Kayonza-Kabarondo: Bamaze imyaka bategereje guhabwa amashanyarazi ariko amaso agahera mu kirere!

Abatuye ahitwa NKUBA ya mbere n’iya kabiri ho mu murenge wa Kabarondo baravuga ko bamaze igihe kirekire nta mashanyarazi bafite bigatuma badindira mu iterambere. Bavuga ko kubona umuturage waho utunze telefoni igezweho bigoye ndetse bituma batamenya amakuru. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere butangaza ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi muri Kabarondo kizakemuka kuko mu bikorwa remezo biyemeje kongera harimo n’amashanyarazi.

kwamamaza

NKUBA ya mbere n’iya kabiri haherereye  mu kagari ka Cyabajwa ndetse si kure cyane y’umujyi wa Kabarondo. Iyo bugorobye, kubahagenda cyangwa abahatuye, ubwo amatara aba atangiye kwaka mu mujyi wa Kabarondo, nibwo baba bareba amashanyarazi  bo bijejwe  mugihe kirenga imyaka itandatu ariko na n’ubu bikaba bkiri inkuru.

Abahatuye bavuga ko ibyo bigira ingaruka mu mibereho yabo, haba ku myigire y’abana ku ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatembereraga mur’aka gace, umuturage umwe yagize ati:“Sinashinga  business y’agasalon, ngo nshake icyo nakora nta muriro uhari, nta kintu wageraho. Nk’ubu sinagura smartphone ngo njye kuri internet ngo ngire icyo mbona kandi badushishikariza gukoresha ikoranabuhanga kandi ntiwajyaho nta muriro ufite!”

“ Iyo aka gatelefoni gatoya[k’amatushe] gashizemo umuriro ni ukujya gucajinga aho bita Kabarondo. Ubwo iyo ushize umunsi w’isoko utaragera urayibika! Urumva nta terambere.”

Undi ati: “Twateye imbere mu buryo bw’ubuhinzi, ariko ku bijyanye n’umuriro nta terambere dufite. Nk’ubu mfite telefoni ya smartphone ariko kugira ngo mbone umuriro ni ugufata urugendo nkajya mu mujyi nkareba ahari umuriro w’amashanyarazi.”

Aba baturage basaba ubuyobozi ko bwabagezaho amashanyarazi, dore ko bavuga ko butahwemye kuyabizeza ariko bagategereza bagaheba.

Umwe ati: “Nagize imyaka 14 numva bavuga ngo bazazana umuriro none ndinze ngira 20umuriro bawuvuga, sindawubona.”

Undi ati: “ mudufashije mukaduha umuriro natwe twagera ku iterambere nk’iryo abandi bafite. Nk’ubu za televiziyo tuzibona gutyo ntitwamenya ibyo aribyo, bya internet tubyumva gutyo ntabyo tuzi!”

“ dusa n’abari mu kizima, nta kintu cy’iterambere gishobora kutugeraho.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza  buvuga ko iki kibazo kigiye kuzakemuka kimwe no mu bindi bice byo mur’ aka karere bitaragezwamo n’amashanyarazi.

NYEMAZI John Bosco; umuyobozi w ‘akarere ka Kayonza, yagize ati: “hari umushinga turimo gutangira ubu ng’ubu, turi gufatanya na REG, aho hari imiryango 21 000 igiye guhabwa umuriro mur’uyu mushinga ku buryo mu mpera z’uyu mwaka ukurikije uko gahunda ziteguwe n’ibiri gukorwa, abaturage bazaba babonye umuriro.”

“ ikindi ni uko kuri abo hasigaragaho ibindi 6 000 nabyo byagombaga kubona umuriro ariko nabyobifite uburyo bigabanijemo kuburyo bizaba byabonye umuriro muri kiriya gihe.”

“ twafata urugero muri ibyo 6 000, mur’uyu mwaka w’ingengo y’imari n’imihigo, aho duteganya ko  2 500 nabo bazabona umuriro, abandi 3 500 nabo bikaba mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024.”

Ubusanzwe gahunda ya gouverinoma y’imyaka 7, kimwe n’intego ya REG nk’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi  bihuriza ku kuba muri 2024 ingo zose zizaba zifite amashanyarazi ku kigero cy’ 100% mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Icyo gihe, ingo zizaba zifatiye ku muyoboro rusange zizava kuri 52 % zigere kuri 70%, naho izidafatiye ku muyoboro zive kuri 48% zishyirwe kuri 30%.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kayonza.

 May 12, 2023 - 09:30