
Kayonza: imibiri y'abatutsi ibihumbi 10 bishwe muri jenoside ntiraboneka
Apr 7, 2025 - 20:02
Ubuyobozi burasaba abafite amakuru yaho imibiri yAbatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo iboneke, ishyingurwe mu cyubahiro. Nimugihe imibare igaragaza ko imibiri y'abamaze gushyingurwa mu cyubahiro ari mike ugereranyije n'abishwe.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu karere ka Kayonza, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange.
Mu buhamya bwatanzwe na Rutayisire Jean Baptise warokokeye ku kiriziya cya Mukarange,yasobanuye uburyo kuva ku italiki ya 7 Mata (04) 1994, we na bagenzi be b'Abatutsi batangiye guhigwa ngo bicwe, bigera n'aho abicanyi babasanga aho bari bahungiye ku kiriziya, batangira kubatemagura.
Yavuze ko we na bagenzi be bacye barokotse maze babona ubuvuzi bw'inkotanyi bakira ibikomere.
Yagize, ati:" bankubise umuhoro nikubita hasi, ubwo bumva ko napfuye baragenda. Naho Rusanganwa bamwiciye hepfo, bari bamukubise umuhoro bamucamo ibice bibiri. Nyuma haza kuza abandi bantu, sinabamenye! Ubwo umwe aravuga ngo reka ntware umukandara we. Amaze kuwufungura, uko abirindura mu mbavu harahumeka ati' aracyari muzima.' Ubwo batikura icumu mu gatuza hafi y'ibere, arongera n'irindi inyuma mu bitugu, bandaza aho mbese. Mu mvura yo mu kwa kane yaraturokoye kuko iyo tutayigira nta n'umwe uba akivuga n'ijambo."

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko mur'aka karere habarurwa Abatutsi ibihumbi 40 bazize Jenoside, ariko abashyinguye mu cyubahiro ari bake ugereranyije n'Abishwe.
Yavuze ko bigihangayikishije Abarokotse batarabona ababo ngo basubizwe agaciro bambuwe.
Ati:" abatutsi bazize Jenoside ni ibihumbi 40 mu karere kacu ka Kayonza. Mu nzibutso zose dufite enye, imibiri ntabwo iragera ku bihumbi 30. Hari imibiri ibihumbi 10 itaraboneka. Ariko abo dufitanye ikibazo ni abafite amakuru ntibayatange noneho bagashaka no kutuziza iri jwi ryacu rikomeza kubaza ubutabera."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yasabye abazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside bayigaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati:" muri Kayonza n'ahandi...turacyabona ingengabitekerezo ya jenoside, aha rero ni aha buri wese kuyirwanya. Twongeye gusaba abafite amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, gutanga amakuru. N'ubu imibiri iracyaboneka ariko ni gake gake. Rero turasaba amafire amakuru y'ahari imibiri ko bahagaragazwa igashyingurwa mu cyubahiro."

Kugeza ubu, mu karere ka Kayonza habarurwa inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi enye ziruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga ibihumbi 25. Ni mu gihe kandi ahashyinguwe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside hagiye kubakwa ibimenyetso ndangamateka birindwi, ubu hakaba hamaze kubakwa bine. Nimugihe ibindi nabyo bizubakwa mu minsi ya vuba.


@Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


