Kayonza: Idamu yarakamye umuceri ubura amazi uhabwa inka

Abahinga umuceri mu gishanga cya Kageyo mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’uko idamu yabafashaga kuhira umuceri yakamye, none umuceri bari barahinze wabuze amazi uruma bahita bawutemagura bawugaburira inka.

kwamamaza

Iyo ugeze ahahoze damu ya Kageyo mu murenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza, utungurwa n’uko aho yahoze hari imbuga inka zitemberamo ndetse n’ibinyabiziga nk’imodoka binyuramo.

Iyi damu yakamye burundu, niyo yafashaga abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Kageyo kubona amazi yeza umuceri wabo ndetse n’imboga zihingwa hafi yayo. Abahinzi bavuga ko ikimara gukama, umuceri bahinze wabuze amazi uruma bahitamo kuwutema bawuha inka zirawurya.

Umwe ati "byatewe n'izuba ryinshi amazi arakama, twarahombye cyane".  

Undi ati "byagize ingaruka zikomeye cyane, haje kuvuka ikibazo amazi amaze kubura umuceri watewe wose uruma". 

Aba baturage biganjemo abahinzi bavuga ko kuba iyi damu yarakamye, byabateje ibihombo by’imyaka yabo yumye bigatuma bayigaburira amatungo, bityo bagasaba ko hagira igikorwa kugira ngo iyi damu yongere ibone amazi ndetse azajye agumamo.

Umwe ati "turasaba ubufasha ko batwagurira iyi damu ikajya ibika amazi menshi kuburyo umuntu yayakoresha igihe kirekire". 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ingorane zuko damu ya Kageyo yakamye bikaba imbogamizi ku bahinzi ndetse n’abaturage bayituriye bazimenye, bityo ngo inzego zitandukanye zizakorana kugira ngo iyo damu yongere ivugururwe ikorwe bundi bushya dore ko byagaragaye ko uburyo yakozwe mbere butari bwiza ari nacyo cyatumye amazi ashiramo.

Ati "tugomba gufatanya kuko biba bisaba na tekinoloji n'uburyo igishanga gitunganywa, icyo kibazo kirahari ariko turimo turaganira n'inzego bireba kugirango turebe, icyo turibokore ni ugukomeza gukorana n'inzego bireba cyane cyane RAB na MINAGRI kugirango tubashe kubona igisubizo kirambye".  

Iyi damu ya Kageyo yakamye, usibye kuhira imyaka yahingwaga mu gishanga cya Kageyo, yabagamo n’amafi yifashishwaga mu kurwanya imirire mibi y’abana bo mu kagari ka Kageyo ndetse ikaba n’aho buhira inka.

Si iyi damu ya Kageyo yonyine yakamye n’indi byegeranye ya Rugeyo nayo yarakamye, abaturage bagasaba ko zakorwa kugira ngo zikomeze kubagirire akamaro kuko arizo zibafasha guhinga dore ko muri aka gace nta mvura ikunda kuhagwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza 

 Nov 7, 2024 - 09:13