Kayonza: Barishimira umusaruro bakura mu bworozi bw’inka zabo.

Aborozi bo mur’aka karere barishimira umusaruro babona uturuka ku bworozi. Bavuga ko babikesha ubuyobozi bwiza bwabatekerejeho maze bakabubakira amadamushiti ahoramo amazi, hamwe na za nayikondo zifite n’amariba buhirira ho. Bavuga ko ibyo byatumye umukamo wiyongera ndetse nta nka igipfa cyangwa ngo igandarire mu nzira bajya kuzishakira amazi.

kwamamaza

Bamwe mu borozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka kayonza bavuga ko kuva muri 2018 biruhukije kuko inka zabo zaretse gupfa, kugandara, ndetse no kubura umukamo.

Bavuga ko ibi babikesha KIIWP yabatabaye bakabubakira za damushiti. Umwe mur’aba borozi yabwiye Isango Star, ko “wasangaga zikamwa nka litilo 2 ariko ubu ngubu urasanga inka ikamwa nka litilo 5 kujyana hejuru.”

“ baradufashije baduha nkunganire ya damushiti. Ubu abantu benshi nabo bagenda bafite amazi mu mwanya bagashiramo kugira ngo za nka zoroherwe gukora urugendo.”

“ zari zimeze nbi cyane, inka zararongoraga zigapfa kubera umurongo no kubura amazi, hari nubwo bazaga bakavoma amazi nuko zigapfa kurumanga ariko ubu nta nka igipfa kurumanga.”

Undi yagize ati: “ tutarabona amazi twakusanyaga amata angina n’ibihumbi 6 na Magana ariko muri aka kanya dufite litilo ibihumbi 8, hafi 9.”

Nyemazi J.Bosco, umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, avuga ko akarere gafatanyije n’umushinga KIIWP, aborozi bafashijwe kubona amazi mu nzuri bituma umusaruro ukomoka ku bworozi wiyongera.

Ati: “Akarere ka Kayonza ni Akarere karimo ibikorwa byinshi by’ubworozi, aho uyu mushinga wa KIIWP umaze kubaka amadamu ajyamo amazi inka zinywa agera kuri 15, ubu yarazamutse dufite amadamu 26, kubera uruhare rw’uyu mushinga….”

Usabyimbabaze Madeilene; umuyobozi w’agateganyo w’uyu mushinga, avuga ko waje muri aka karere gufasha abaturage ndetse ko kubaka ibikorwaremezo bigamije guhanganj a n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati: “ muri uwo mwaka wa 2016, habayeho ubutabazi bwibanze ku mazi kuko iyo urebye ibikorwaremezo byose byo muri Kyonza byo gufata amazi; ni ukuvuga ngo amadamu yarahari, amenshi icyo gihe yarumye, bityo leta y’u Rwanda iratabara izana amazi, habaho gitanga i8modoka zavomaga amazi.’

“ uyu mushinga rero watangiye ufite intego nyamukuru yo gufasha kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane amapfa mu bahinzi n’aborozi bo mu karere ka Kayonza.”

Gashayija Benoni; umuyobozi w’umurenge wa Murundi, avuga ko nk’umwe mu mirenge 12 y’aka karere yiganjemo ubworozi, agaragaza ko muri 2016 inka zakoraga ibirometero 15km zijya gushaka amazi.

Yagize ati: “ndibuka mu mwaka w’2016, twigeze gupfusha inka 362 mu mezi ane gusa! Zishwe n’umwuma, kubura amazi kuko amazi nicyo cy’ibanze mu bworozi, nubwo waba ufite ubwatsi. Ugasanga abantu barakoresha idamu imwe, ahandi hose habaga harumye, harakamye.”

“ rero byari ibintu bibi cyane. ubu dufite inka zigera ku 22 000….”

Mu karere ka Kayonza habarurwa inka zigera ku 70 000, zikaba zitanga umukano usaga litiro 22 500 ku munsi. Inka 43 177 nizo zororerwa mu nzuri mu gihe izisaga gato 25 000 ari zo zororerwa mu biraro.

Ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga wa leta y’u Rwanda KIIWP cyamaze gutangira mu kwezi kwa kane kumwaka wa 2022, kizamara imyaka itandatu 6.mu byiciro bibiri uyu mushinga uri gukoreramo byose bigamije gufasha abaturage ba karere ka Kayonza bo mu mirenge 9 guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere itera amapfa.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara miliyoni 85$, ni ukuvuga ko iki cyiciro cya mbere cyari kigenewe miliyoni 24$, naho icya kabiri kikazatwara miliyoni 61$.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kayonza.

 May 19, 2023 - 09:13