Kayonza: Barashima kuba batagisangira n’inka amazi mabi y'igishanga

Abatuye mu mudugudu wa Gakoma mu murenge wa Murundi mur’aka karere baravuga ko amazi meza begerejwe yabafashije kutongera gusangira n'inka amazi yo ku cya Musenyeri yabaga ari mabi akabatera indwara zikomoka ku mwanda. Ubuyobozi buvuga ko ibyo byagabanyije umubare w'abarwaraga indwara ziterwa n'umwanda.

kwamamaza

Abatuye mu mudugudu wa Gakoma, Akagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi  nibo bagaragaza ubuzima bubi banyuzemo bwo gutungwa n’amazi mabi basangiraga n’inka bahuriye mu bishanga ndetse no ku cyuzi kizwi nk’icya Musenyeri.

Bavuga ko ayo mazi bavomaga yabaga ari mabi nabo babibona ariko bakabura uko babigenza bagapfa kuyanywa akabagiraho ingaruka. Gusa kuva begerejwe amazi meza, kurwara bya hato na hato byaracyemutse.

Umwe yagize ati: “uburyo twasangiraga nazo rero ni uko twese twahuriraga hariya mu gishanga kuko nta handi twabaga dufite hatandukanye nah’ inka. Inka zigashoka zikanywa nuko natwe tukavoma. Abakaraba hepfo na haruguru! Byari ukuza buriwese ajyamo ndetse n’inka zijyamo kandi ari n’amazi mabi.”

Ariko aho tuboneye amazi yaradufashije cyane. inkazinywera hariya ku bwato, natwe abantu tukavomera ku ivomo.”

Undi ati: “ twavomaga mu gishanga cya kwa Musenyeri. Twagiraga ingaruka nyinshi zirimo nk’inzoka… Hari indwara aya mazi meza yatuvuye zirimo inzoka kuko ubu tumeze neza.”

“Twavomaga amazi nuko wajya kuyanywa umunuko ukagutangira! Yabaga ari amazi anuka, inzoka za buri gihe ndetse tugahora kuri centre de santé tunywa imiti none ubu urirenza amezi atatu nta nzoka ishoreye mu nda. Ubu twabonye amazi meza, turayanywa …tukaba dushimira ubuyobozi bwabidukoreye.”

Gashayija Benone; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, yemeza ko muri uyu murenge hari ibice bitari birimo amazi meza bigatuma abaturage banywa amazi mabi arimo umwanda. Ariko umushinga KIIWP wabafashije kuyahagezabikagabanya umubare w’ abarwaraga indwara ziterwa no kunywa amazi mabi kuko bagabanutse cyane.

Ati: “ibice byahawe amazi na KIIWP byari ibice binini by’ishyamba byari bigoye no kwegereza amazi abaturage! Ahandi ubona ko hari amarobine, hari imiyoboro minini, ariko …umuntu ufite farm ya hegitare 25 ari abantu batuye ari benshi, aho niho KIIWP yadukoreye akazi.”

Yongeraho ko“Ubu aha dufite ibigo nderabuzima bibiri ariko imibare y’abantu twajyaga twakira abarwaye izo ndwara yaragabanutse ku gipimo gishoboka. Umuntu yajyaga yumva kunywa ariya mazi y’igishanga ari ibintu bisanzwe kuko nta yandi mahitamo yabaga afite. Ubona ko byagabanyije indwara ziterwa n’umwanda, iziterwa n’amazi mabi….”

Imibare igaragaza ko mu 2017 igipimo cy’amazi meza mu murenge wa Murundi cyari kuri 48% ariko ubu cyarazamutse kigeze kuri 82%. Ibyo bikaba byaratewe n’ibikorwaremezo by’amazi byiyongereye muri uyu murenge harimo n’iby’umushinga KIIWP wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega mpuzamahanga IFAD.

Uyu mushinga wegereje aborozi amazi y’inka ariko unazirikana n’abaturage ukabubakira amavomo rusange,ubwo bagatandukana no gusangira amazi n’inka.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Jun 11, 2024 - 14:13