
Kayonza: babangamiwe n'ingaruka baterwa nuko ivuriro rya Karambi ritagira umuriro w’amashanyarazi
Jan 21, 2025 - 14:30
Abivuriza ku ivuriro rito rya Karambi mu murenge wa Ndego baravuga ko babangamiwe n’uko ritagira umuriro w’amashanyarazi, kuko hari serivise batabona. Izo zirimo iyo gufata ibizamini ndetse no gusuzuma bigatuma boherezwa ku kigo nderabuzima cya Ndego. Barasaba ko icyo kibazo cya cyemurwa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndego buvuga ko butari buzi iby’iki kibazo ariko bugiye gushaka uko bwakigeza ku nzego nkuru kugira ngo hashakishwe umuti.
kwamamaza
Iyo ugeze ku ivuriro rito rya Karambi riherereye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, uhabona insinga z’amashanyarazi n’amatara byose byashaje. Abahivuriza bavuga ko byose biriho nk’umurimbo kuko bidakora bitewe n’uko nta mashanyarazi ahari.
Bavuga ko icyo kibazo cy’amashanyarazi gituma badahabwa serivise zo gufata ibizamini ndetse n’izindi ziwucyenera, ahubwo bagahabwa ibinini gusa. Naho izo zindi bakoherezwa ku kigo nderabuzima cya Ndego.
Banagaragaza ko nta baganga bahari, nabyo bigatuma bajyayo bakahirirwa, bityo bagasaba ko ibyo bibazo byacyemurwa kugira ngo bajye bivuza neza.
Umwe yagize ati: “ariya matara bayashyizeho bateganya ko wenda hazagera umuriro ariko nta muriro uhari. Iyo uje kwivuza, bavura nyine ibintu byoroheje byaho: ibicurane, inkorora…ntabwo bafata ibizamini, urumva ni ikibazo gikomeye.”
Yongeraho ko “ntibafata ibizamini nta muriro uhari, ni ibintu byumvikana kuko nta mashini bakoresha. Turasaba ko baduha umuriro kuko baba batugiriye neza.”
Undi nawe wivuriza kuri iri vuriro rito, yagize ati: “ikibazo mfite ni icy’amavuriro! Umuntu ajya ku kigo akabona uwo yishyura ariko akabura umuha imiti. Nk’ubu iri ni ivuriro baduhaye ariko nta muganga, icyo nacyo ni ikibazo dufite. Nta muriro uhari….”
Patrick Kabandana; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ndego,avuga ko aho ivuriro rito rya Karambi ryubatse nta muriro uhari koko ariko ikibazo agiye kukigeza ku nzego zimukuriye kugira ngo hashakishwe umurasire w’izuba wo kwifashisha.
Ati: “ iki kibazo ni ubwa mbere nkibonye. Tuzajyayo tubigenzure ibyo byose, tunarebe ko na panneau solaire yanakora. Ubwo kuba Umurenge udafite ingengo y’imari. Twabisaba ubuyobozi bwacu. Abaganga baba badahagije, Akarere karabizi, barakora ibishoboka kugira ngo aboneka.”
Anavuga kandi ko n'ibindi bibazo biri kuri iryo vuriro rito bazajya gusuzuma uko bimeze maze bishakirwe umuti.
Ubusanzwe ivuriro rito ryo mu rwego rwa mbere ibizwi nka First Generation zitanga serivise yo gusuzuma, gupima ibizamini, gupfuka ibisebe, gutera inshinge,gukingira ndetse no gutanga inama zitandukanye k'ubuzima.
Kuba hari serivise z’ingenzi iri vuriro rito rya Karambi mu zidatanga, bituma abaturage bo mu murenge wa Ndego bo tugari twa Karambi n'Isangano, baryivurizaho, bakora urugendo runini bagana ku kigo nderabuzima cya Ndego.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


