
Kayonza: Abatuye mu midugudu bahabanye n'abari muri sisiteme
Nov 13, 2024 - 08:46
Hari abakuru b'imidugudu mu karere ka Kayonza bagaragaza ko imibare y'abaturage bari mu mudugudu itandukanye n'iboneka muri sisiteme, ibyo bigatuma umuhigo wa mituweli utagerwaho ndetse n'udushimwe duhabwa imidugudu yahize iyindi mu bukangurambaga bwa mituweli batatubona.
kwamamaza
Bamwe mu bakuru b’imidugudu mu karere ka Kayonza bavuga ko bashishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza bose bakabutanga 100%, nyuma ngo imibare iri muri sisiteme igahita igaragaza ko hari abatarabwishyuye. Bavuga ko bagenzura neza mu mudugudu bakanashakisha ahantu hatandukanye bagasanga abo bantu batabaho.
Bitewe n'icyo kibazo ngo bituma udushimwe duhabwa abitwaye neza mu bukangurambaga batatubona bityo bagasaba ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi cyacyemuka.
Umwe ati "umudugudu ntuyemo ubungubu mituweli umuturage wese yabashije kuyishyura ubu twarishyuye 100% ndetse twari dufitemo n'abantu benshi batishoboye twabashije kubona umufatanyabikorwa aza kutwishyurira ku buryo ubu nta muturage numwe utarishyurirwa mituweli".
Undi ati "uyu munsi wa none dufite imbogamizi, dufite imiryango 11 buri mwaka badutwerera tutazi aho iba itigeze no kuba mu mudugudu, turabivuga bakavuga ngo baragikosora ariko ubona buri munsi bigaruka, kuvuga ngo uba uwanyuma aba ari igisebo n'ikimwaro, kugira umwanya mwiza biraharanirwa".
Iki kibazo cy’abantu babarurwa mu midugudu kandi batayibamo kigira ingaruka ku kwesa umuhigo wa mituweli, cyemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, aho avuga ko buri gihe bacyakira giturutse mu nzego z’ibanze zitandukanye ariko ngo bagiye kureba uko cyakemurwa.
Ati "birashoboka ko ibarura riba ryasanze hari abantu uyu munsi bakaba batagihari, icyo tuza gukora ni ukureba urwo rutonde tukareba ku bufatanye bw'inzego uko twakemura icyo kibazo cy'imibare kuko barakitubwira bati abaturage bose bararishye mituweli barayifite ariko hari abaturage dufite tutabona iwacu, turafatanya n'iyi mirenge ivuga ko ifite icyo kibazo cy'abaturage benshi batabarizwa iwabo".
Ikibazo cy’imibare y’abantu batuye mu mudugudu idahura n’iy’abantu baboneka muri sisiteme kigira ingaruka ku kwesa umuhigo wa mituweli, kigaragara cyane mu midugudu yo mu mirenge yegereye pariki y’Akagera ndetse no mu murenge wa Mukarange, ubarizwamo umujyi wa Kayonza.
Ni mu gihe mu bushakashatsi bwa 2023-2024 bwa RGB bw'uko abaturage babona imitangire ya serivise, akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa Kane ku rwego rw'igihugu ndetse n'uwa mbere mu ntara y'Iburasirazuba.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


