Kayonza: Abarimo urubyiruko bafashe ingamba zo kutishora mu bituma bandura SIDA.

Abaturage b'umurenge wa Kabarondo wo mur’aka karere baravuga ko basanzwe nta kwishora mu bituma bandura virus itera SIDA, kuko umuntu wikunda akanakunda ubuzima bwe, aburinda icyabwangiriza. Ubuyobozi bw'akarere busaba abaturage gukomeza gahunda yo kwirinda Virusi itera SIDA na nyuma y'ubukangurambaga bwo kuyirinda aka karere kamazemo iminsi.

kwamamaza

Abaturage barimo n'urubyiruko bo mu murenge wa Kabarondo bavuga ubukangurambaga bwo kwarwanya Virusi itera SIDA bwabibukije kongera kumenya ububi bw'iyi Virusi.

Bavuga ko bitewe n'amasomo babukuyemo ndetse n'impanuro bahawe, bahisemo gukunda ubuzima bwabo bakareka kubugabizi Virusi itera SIDA, bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Basaba bagenzi babo kwikunda kuko ntawuzabakunda batabyikoreye.

Umwe ati: “urumva twe turacyari batora nk’urubyiruko, hari imico twajyaga tujyamo itari myiza noneho tukaba twakuramo n’indwara zandurira mu busambanyi, ugasanga wakoze ubusambanyi n’undi muntu waranduye cyangwa se we yanduye, mutikingiye noneho icyo gihe ugasanga uranduye.”

“[ubukangurambaga] icyo budusigiye ni uko twize kwirinda/kwifata, igihe byakunaniye  ukaba wakoresha agakingirizo, cyangwa se ukajya kwa muganga bakaba bakugira inama.”

Undi ati: “urubyiruko narushishikariza kwikunda kuko kwikunda bihwanye no kurinda ubuzima bwabo. Kuko nanone iyo avuze ngo ntabwo ari bukoreshe agakingirizo. Noneho ahura n’ibindi bibazo bikomeye cyane nk’inda zitifuzwa, indwara zitandukanye, eho heza he hakamera nk’ahasinziriye….”

Harerimana Jean Damascene; Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ubukangurambaga bwakozwe bwatanze umusaruro ariko akongera gushishikariza urubyiruko ndetse n'abaturage muri rusange, gukomeza kwirinda virus itera SIDA kuko aribwo bazaba bakunze ubuzima bwabo.

Ati: “ubukangurambaga bwageze ku bantu benshi, ariko twanashishikarije abaturage ko atari igihe cy’ubukangurambaga gusa, ahubwo izo serivise n’ubundi bagomba kuzigana aho zisanzwe zitangirwa kuko ugomba gukunda ubuzima bwawe. Iyo rero ukunze ubuzima bwawe ugomba kuburinda, kandi ntiwaburinda utabukunda. Iyo rero ubushoye mu ngeso mbi uba uri kwisenyeraho umubiri kandi ntabwo umuntu akwiye kwisenyeraho umubiri ahubwo akwiye kuwubaka kugira ngo azarambe.”

Mushimiyimana Theoneste; umukozi w'umuryango SFH Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba wagize uruhare mur’ubu bukangurambaga, avuga ko bazakomeza gutanga ubufasha bwo guhangana n'ubwandu bwa Virusi itera SIDA, by'umwihariko mu rubyiruko binyuze mu gukwirakwiza udukingirizo ahantu hose.

Ati: “ingamba zihari, dufite nuundi gukwirakwiza udukingirizo kugera kiu rwego rw’umudugudu. Dufite gahunda yo kumappinga kuburyo ushobora kumpamagara uri I Kigali uti mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabarondo, Akagali ka Rusera, agakingrizo umuntu yakabona hehe? Noneho ngahita mpakubwira.”

Ubukangurambaga bwo kurwanya Virus itera SIDA mu karere ka Kayonza bwari bumaze iminsi 14. Busojwe abantu bagera ku bihumbi 6 bipimishije ku bushake Virusi itera SIDA, mugihe muri abo abagera kuri 30 aribo basanze bafite ubwandu bw'iyi virusi ariko n'ubundi nabo biganjemo Urubyiruko.

Ni mu gihe abagabo bagera ku 15 000 nabo bisiramuje nk'imwe mu nzira ikomeye ishobora kurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Sep 15, 2023 - 19:21