Kayonza: Abakorera ubuvumvu ku nkengero za pariki y’Akagera babangamiwe no kutagira amazi.

Abakorera ubuvumvu ku nkengero za pariki y’akagera mur’aka karere bavuga ko mu gihe cy’impeshyi inzuki zibacika bitewe no kubura amazi zinywa. Basaba ko bahabwa ibigega biyabika kugira ngo babashe kuzuhira ntizijye zibacike. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko bugiye gusuzuma imiterere y’iki kibazo.

kwamamaza

Ibikorwa by’ubworozi bw’inzuki bikorerwa mu mirenge iri ku nkengero za pariki y’Akagera, burimo gutezwa imbere kugira ngo umusaruro w’ubuki wiyongere bibashe gufasha abavumvu kubona umumaro mwiza.

Muri iki gihe hari gahunda yo kubaha icyanya cyo kwagikamo imizinga ahantu hazaba hangana na hegitari zisaga ibihumbi 120.

Ishimwe Fiston; umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki n’abaturage, avuga ko “RDB ifite gahunda yo guha ubuhumekero Pariki y’Akagera kuri metero 100 uturutse ku ruzitiro, aho imbibe zigera uyu munsi. Icyo cyanya rero kizaba ari umwanya mwiza ku bavumvu  kuko hashobora kuba haterwamo ibiti bya gakondo, hanyuma imizinga bakayagikamo. Azaba ari hegitari ibihumbi 120, bivuze ko azaba ari icyanya kinini cyane guhagije ku bavumvu.”

Nubwo abavumvu bafashwa muri byinshi, bavuga ko bakigorwa no kubona amazi inzuki zikenera kunywa kugira ngo zitange ubuki bwinshi. Bavuga ko bifashisha ibijerekani biciye bakabishyiramo amazi, ubwo inzuki zikabona ayo zinywa ariko ngo ibyo bibagora cyane.

Basaba ko bahabwa ibigega bazajya bayabikamo kugira ngo baruhuke izo mvune.  

Bagiraneza Josephine; umuyobozi w’ihuriro ry’abavumvu bo mu mirenge ikora kuri Pariki y’Akagera mu karere Kayonza, yagize ati: “Imbogamizi turazifite, cyane cyane ko buriya inzuki zikundana n’imvura. Imvura iyo yaguye, ibiti bikaraba, imyaka ikera nibwo tugira umusaruro [w’ubuki].”

“ ariko tugira imbogamizi y’izuba cyane. Bidusaba ngo tuzuhirire igihe izuba ryavuye cyane ariko ku rwega rwacu tugenda tuhashyira ibijerekani tukabicamo kabiri nuko tugashyiramo amazi noneho tugashyiraho utwatsi kugira ngo zijye zibona amazi.”

‘ ariko nabwo ntizibura gusonza zikaducika. Nibura dufite nk’ibigega binini kuburyo twajya tubona amazi y’imvura akibikamo noneho tukajya twuhirira. Ariko ubu biratugora kuko turavoma tukayajyanayo ku mitwe.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko  bagiye kuganira n’abavumvu kur’iki kibazokugira ngo bumve uko giteye  maze babafashe kubona ibyo bigega basaba, mu rwego rwo gutuma umusaruro w’ubuki uboneka muri aka karere wiyongera.

Yagize ati: “ari ukwita kur’iyo mibereho y’inzuki kuko ari nayo izana nubwo buki, kimwe n’iyo mishinga dusanzwe dukorana na Parike, nabyo twareba ko ari umushinga twakurikirana noneho n’ibyo bigega bikaba byashyirwaho kugira ngo byunganire ibyo bikorwa kandi biteze imbere ubuvumvu.”

Kugeza ubu, ku nkengero za pariki y’Akagera hagitse imizinga y’inzuki isaga ibihumbi 4 ariko hari gahunda yo kuyizamura ikagera ku mizinga ibihumbi 20. Ni mu gihe kandi habarurwa abavumvu basaga 400 bibumbiye mu makoperative 14.

Mu mwaka ushize w’ 2022, aba bavumvu basaruye toni 12.5 z’ubuki zabinjirije miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda. Nimugihe  bateganya ko muri uyu mwaka w’ 2023,bazasarura toni 15 z’ubuki zizatanga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Aug 24, 2023 - 08:35