Abadepite barasaba ko abazunguzayi bafashwe bajya baganirizwa mbere yo guhabwa ubundi bufasha.

Abadepite mu nteko nshingamategeko barasaba ko abafatiwe mu makosa yo gukora ubucuruzi bw’akajagari bajya babanza bakaganirizwa, ubuyobozi bukamenya ibibazo by’umwihariko bafite mbere yuko bahabwa ubufasha bwo gushyirwa mu masoko baba barateganyirijwe. Bavuga ko ibyo byafasha kugabanya umubare munini w’abakora ubwo bucuruzi butemewe. Nimugihe hari abaturage bavuga ko mugihe bidakozwe bityo akenshi usanga abakuwe mu bucuruzi bwo mu muhanda bongera gusubiramo.

kwamamaza

Ibi babigarutseho mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi buciriritse burimo n’ubukorerwa mu mihanda bukorwa n’abazunguzayi.

Hashize igihe umujyi wa Kigali ushyira imbaraga mu guca ubucuruzi  bw’akajagari buzwi nk’ubuzunguzayi, ndetse  hirya no hino mu mujyi hagenda hubakwa amasoko agashyirwamo abavuye muri ubu bucuruzi.

Gusa hari abemeza ko gushyirwa mu masoko ari byiza, nubwo hatabura abasubira gucururiza mu muhanda ku mpamvu zabo zitandukanye batanga.

Umwe mu baganiriye n’Isango Star bakora ubu bucuruzi, yagize ati: “ibibanza ntabwo biba bihenze cyane, ikibazo ni amafaranga atari kuboneka mu masoko.”

Undi ati: “mu bigaragara nzi neza ko umuntu umweretse aho akorera yakora, ahubwo bibaye byiza wenda bakwagura amasoko, nabo bandi basigaye bakavuga bati iki cyiciro twarabanditse twarababonye, twabahaye n’amasoko aragaragara.”

“niyo mpamvu abazunguzayi basubira mu muhanda kuko baba bafite igishoro gikeya, bakabura amafaranga yo kugaburira abana babo nuko bagasubira mu muhanda.”

“ ahubwo nanone dufite ikibazo ko baryohewe no kuzunguza, niyo wabaha angana gute, njye nabonye batanakwicara!”

Nubwo abakora bene ubu bucuruzi batangaza ibi, ariko abagize inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite bavuga ko mbere yuko bahabwa igishoro n’amasoko yo gucururizamo bajya bafatwa bakaganirizwa umwe ku wundi kugira ngo n’ibibazo byabo byihariye bimenyekane, cyane ko hari ubwo byaba ari byo mbarutso yo kwishora mu bucuruzi butemewe.

Depite Mutesi Anita yavuze ko “ikijyanye na gahunda yo gukura abagore bacururiza mu muhanda, abagore bakorera ubucuruzi ahatemewe, abo bagenda bubakirwa udusoko hirya no hino, icyo twabonye ni uko tunashima y’uko bagenda bahabwa igishoro kugira ngo babashe gukora, ariko bikaza kurangira bigaragara ko bakeneye n’ubundi bufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa se n’abahanga mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo banabafashe kubera baba banafite ibibazo bindi mu mitekerereze kubera ibikomere bitandukanye baba bafite byatumye bajya mu muhanda. Twumva bagishiramo imbaraga , bagashaka abafatanyabikorwa mu bijyanye n’iyo gahunda, bagaherekezwa atari uguhabwa igishoro gusa.”

Depite UWINEZA Beline yunze murye ati: “hatewe intambwe intambwe y’uko abagore bakorera mu masoko ndetse babandi bari ku gataro, ariko muby’ukuri ukabona ko nta musaruro bari gukuramo kuko bamwe baremeye bajya mu masoko ariko hari abandi bari ku gataro ariko bagacururiza imbere yabo. Ugasanga nanone babandi bacururiza mu isoko nta nyungu babonye bigatuma bashaka gusubira ku gataro.”

Prof.  Bayisenge Jeannette; minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko ibyo binagaragara kuri amwe mu masoko akomeye yo mu mujyi wa Kigali, cyane ko abenshi baba ari n’igitsina gore.

Ati: “Ikijyanye n’isoko ry’Inkundamahoro n’ahandi  hari aho usanga biri, aho hari abashyirwa mu masoko ariko ugasanga hari abandi bagicuruza agataro, ubwo ni kwa kundi  ko gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango n’ubundi umugore wese wirukankana agataro hariya mu muhanda kuko ntabwo biri safe [bitekanye], tuzakomeza gukorana n’umujyi wa Kigali ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badufasha mu buryo butandukanye kugira ngo abagore bagire aho bacururiza hatekanye kubera ko iyo yirukankana agataro  n’ubundi ntabwo umutekano we uba wizewe.”

“Aha rero ni ugukomeza gukorana n’inzego kugira ngo ubu buryo bwo kubafasha kugira aho bakorera hasobanutse, hameze neza bwaguke. Hamwe n’abafatanyabikorwa tuzagenda dukora kugira ngo amasoko, udusoko nka turiya twubakwe bashobore kuva mu muhanda.”

Kuva ku ya 1-6 Gicurasi  (05) uyu mwaka  mu Rwanda hazabera inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubucuruzi buciriritse burimo n’ubukorerwa mu mihanda n’abazunguzayi.  Iyo nama izitabirwa n’abasaga 150 barimo abavuye mu mahuriro y’ubucuruzi atandukanye, abahagarariye abakora ubucuruzi bwo mu muhanda, abarengera uburenganzira bw’abakozi ndetse n’abandi.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukuganira ku buryo bwo kurengera uburenganzira bw’abakozi n’ibibazo abakozi barimo abacuruzi baciriritse bahura na byo, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibindi.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 18, 2023 - 08:03