
Karongi: Hafashwe ingamba mu gukumira inda ziterwa abangavu
Feb 13, 2025 - 09:57
Muri gahunda yo kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu, uko iminsi yigira imbere imibare y’abangavu baterwa inda irushaho kwiyongera kuko ubu abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa. Mu gushaka igisubizo cy'iki kibazo akarere ka Karongi gafatanyije n’abafatanyabikorwa kashyize imbaraga mu bukangurambaga no kubakira ubushobozi aba bangavu batewe inda bakiri bato ndetse no gukumira ko bitakomeza kubaho.
kwamamaza
Ndayishimiye Jean Berchimas umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Amerika niwe washinze GHH ( Glabal Help to Heal) umuryango washinzwe mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bantu bafite ibibazo bitandukanye birimo n'abana b'abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, avuga ko yabikoze ashyira mubikorwa imvugo ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ndayishimiye ati "nashinze uyu muryango ukora ibikorwa by'urukundo harimo n'abana b'abangavu baba barahohotewe bagaterwa inda bakiri batoya, iyo umuntu afite ubumenyi, ubushobozi ashobora gukora umwuga runaka haba hari amahirwe ko aziteza imbere, agateza imbere umuryango we, agateza imbere n'igihugu, bibarinda kujya gusabiriza cyangwa gushukwashukwa bya hato na hato".
Ku nshuro ya gatatu, ishuri rya Rays of Hope School ry'uyu muryango ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 111 baharangije amasomo y'imyuga harimo abakobwa 70 babyariye iwabo, ubu bashima uyu muryango.
Umwe ati "natwaye inda mfite imyaka 16, mu rugo bamaze kubimenya Papa aritotomba, Mama agira kwiheba ariko nanjye nkagira kwiheba, umwana agize imyaka 2 baratubwira bati tugomba kuza ku ishuri, twaraje baratwakira, GHH yambereye igisubizo, imbera umubyeyi".
Umuhoza Pascasie, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere n'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Karongi ari naho hubatse iri shuri ryigamo abana bo muturere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu na Nyamasheke, avuga ko GHH iri kubafasha gukemura iki kibazo.
Ati "abangavu baza hano GHH irabakira bagamije intumbero y'inyungu rusange y'abanyarwanda, akarere mu ngengo y'imari hari ibikoresho tugura bijyanye n'imyuga abana bize dutanga buri mwaka kugirango twubakire abana ubushobozi kuburyo bagira amafaranga yabo biyinjiriza, ntabwo twashyira imbaraga mu gufasha abatewe inda hari n'imbaraga twashyize mu gukumira abangavu baterwa inda".
Ubu mu Rwanda abangavu bangana 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa kuko abana b'abakobwa baterwa inda bataragera ku myaka y’ubukure.
Mu mwaka wa 2023 hasambanyijwe hanaterwa inda abana bafite imyaka iri munsi ya 14 bagera kuri 51, hagati ya 14 na 18 bari 5354, hejuru y’imyaka 18 barenga ibihumbi 16. Abari hejuru y’imyaka 18, bari 75% by’abana basambanywa.
Ubushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Karongi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


