
Kanseri y'inkondo y'umura ihitana abagera kuri 800 ku mwaka
May 1, 2024 - 08:21
Kuri uyu wa 2 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, n'igikorwa cyahuriranye no gutangiza ubukangurambaga bwo kwisuzumisha no kurwanya iyo ndwara mu karere ka Ngoma mu burasirazuba, bukazakomereza no mu tundi turere.
kwamamaza
Ni umunsi wizihirijwe mu karere ka Ngoma Iburasirazuba, aho iki gikorwa cyo gusuzuma no kuvura abafite kanseri y’inkondo y’umura cyagendanye n’iy’ibere cyatangiye ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka kikaba gikomeje.
Rubingisa Pudence umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba avuga ko ibyo biri gukorwa kugirango abantu barusheho gusobanukirwa ububi bw’iyi kanseri barusheho kuyisuzumisha bavurwe hakiri kare kandi ko bikomeje.

Ati "mu ntara yose turifuza ko byazakomeza nubwo bihereye hano muri Ngoma ariko ni gahunda ikomeza, ikindi kirimo cyiza nuko harimo na gahunda ya 'Byikorere', tumaze gutera imbere mu ikoranabuhanga no kugirango twihutishe serivise kubo zigenewe iyo ubyikoreye birihuta, hari uburyo ababyeyi bakomeza gusobanurirwa muri ubu bukangurambaga kubyigishwa bakabaha bakipima bonyine kugirango biborohereze binihutishe iyo serivise, turakomeza ubwo bukangurambaga kugirango babyitabire ari benshi, iyi kanseri y'aba ari iy'ibere cyangwa iy'inkondo y'umura iyo igaragaje ibimenyetso mbere irakira".
Umubare w’abayisuzumisha ngo uracyari muke ugereranyije n’abakagombye kubikora kuko hagati ya miliyoni 3 n’enye bafite ibyago byo kuyirwara, abayisuzumisha bakaba bakiri ku kigero cya 24% ibikiri imbogamizi.
Dr. Albert Tuyishime, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira indwara no kuzirinda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.
Ati "icyambere ni ubukangurambaga kuko umuntu kugirango umuhe serivise nuko aba yayisabye cyangwa se yumvise ko ayikeneye, mu bahitanwa na kanseri y'inkondo y'umura abenshi nuko baza kwipimisha cyangwa se kwivuza igeze kure, inzego zitandukanye zose zigera ku muturage kugirango tubasobanurire ko iyi kanseri y'inkondo y'umura ari indwara ishobora kwirindwa, ari indwara bisuzumisha, ari indwara iyo ibonywe kare ivurwa, ikindi nuko ari indwara dushobora kuvura mu gihugu cyacu nta mbogamizi nimwe umuturage yagombye kugira".

Abo Isango Star yasanze ku kigo nderabuzima cya Remera mu karere ka Ngoma bavuga ko bamenye uburyo iyi kanseri ari mbi kutayipimishije ngo avurwe itarakura ari nabyo bashishikariza abandi.
Umwe ati "hari umukecuru mu mudugudu iwacu ubana nayo niyo mpamvu nanjye nahise mvuga ngo reka njye kwamuganga kwipimisha, namenye ko iyo umuntu yisuzumishije kare biriya bimenyetso babasha kumukurikirana agakira".
Undi ati "inama nabasha gutanga ku babyeyi ndetse n'abakobwa ni ugukangukira gukoresha ibi bintu kugirango umuntu amenye uko ahagaze hakiri kare, kwivuza hakiri kare indwara itaraba irenze ku muntu".
Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura ni iya mbere muri kanseri zibasira abagore benshi igakurikirwa n’iy'ibere kuko mu mwaka haboneka abarwayi barenga 1200 abagera kuri 800 bagahitanwa nayo.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Ngoma
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


