Kamonyi: Barasaba ko irondo ryavugururwa kubera kubangamirwa n’ubujura butobora amazu

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gacurabwenge baravuga ko babangamiwe n'ubujura bw'amatungo, ubutobora inzu bukanabiba imyaka mu mirima kandi batanga amafaranga y'irondo. Barasaba ko imikorere yaryo yavugururwa. Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buvuga ko bwatangiye gahunda yo kuvugurura imikorere y'iri rondo ry'umwuga.

kwamamaza

Umukecuru utuye mu Kagari ka Gihinga ko mu Murenge wa Gacurabwenge, yibaza impamvu bahora bataka kwibwa kandi hakorwa irondo.

Ati: “ inka zikibwa, aho umwumbati uri ukagenda, kandi bagenda bavuga ngo baraye irondo! Ubwo se aba ari irondo nyabaki?!”

We na bagenzi be bemeza ko batanga amafararanga y'irondo ry'umwuga ku gihe ariko bagatungurwa no kubona bamwe mu bakora iryo rondo birarira ku dusantire tw’ubucuruzi gusa.

Bavuga ko ibyo bitera icyuho cy'ubujura mu ngo n'imyaka mu mirima kandi biri kugenda bifata indi ntera.

Umwe ati: “Birarira ku dusantere bararira abantu bakize, bafite amabutike n’imitungo myinshi ariko twebwe abaturage ntibatwibuke ngo wenda abanyerondo batambagire…ibintu nkibyo! Bajye batambagira babungabunge umutekano w’ahantu hose kuko twishyura igihumbi buri kwezi.”

Undi ati: “irondo ry’umwuga ntacyo rimaze kuko baza kukwiba kandi ryitwa ngo rirahari, turarihemba!” “rwose ubujura burakabije. Hari umukobwa baherutse gusanga mu nzu nuko bamutwara ibintu byose babimumaraho! Nanjye hari igihe bigeze guturitsa ingufuri. Dutanga ay’irondo kandi njyewe nta kirarane njyamo, ariko wumve ko hariya nta mutekano ngira.”

Mugenzi we ati: “dutanga amafaranga y’umutekano ariko bakanga bakatwiba! Ukumva irunaka ngo bahatwaye inka, wakwihingira akumbati…ese bankurira akumbati kakandengeye, kandi natanze amafaranga y’irondo, ka kumbati nagakuyeho amafaranga y’irondo…buri munsi…nonese ubwo….”

Abaturage basaba ko uwibwe yajya abisubizwa n’abakora irondo, umwe ati: “ urasaba yuko uwibwe bamusubiza ibye kuko tuba twatanze amafaranga yacu y’umutekano.”

Dr. NAHAYO Sylver; Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, avuga ko n'ubwo ikibazo cyagaragajwe n'aba baturage, ariko batangiye uburyo bwo kuvugurura imikorere y'iri rondo ry'umwuga.

Aho irondo ridakora neza, Dr. NAHAYO abasaba kujya batangira amakuru ku gihe.

Ati: “ irindo ry’umwuga ariko dufite uko twarivuguruye ku buryo rigiye kurusha kugira imbaraga. Aeiko kandi icyo dusaba ni uko abantu batangira amakuru ku gihe, igihe habayeho ikibazo bakegera ubuyobozi tugafatanya tukareba ko ikibazo cyakemuka bidatinze.”

“ abanyerondo bagomba gukora akazi kabo neza kandi nkuko babyiyemeje. N’ubundi abaturage nibo baba bahemba abanyerondo, nabo bakwiye gukora neza nkuko bikwiriye.”

Aba baturage bavuga ko mu gihe cyose iri rondo ry'umwuga, abarikora izina ryabo ryajyana n'ibikorwa bakora barushaho kugira umutekano, bagakora bagatera imbere kuko ubundi hari n'abaheruka bahinga ariko ntihagire usarura.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.

 Mar 1, 2024 - 13:51