Kamonyi: Amakopetative y’ubuhinzi ahangayikishijwe n’udusimba twonona imyaka.

Abayobozi b’amakoperative akorera ubuhinzi mu mirenge ya Gacurabwenge na Musambira baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba twonona imyaka bigatuma umusaruro w’ibyo bahinga ugenda ugabanuka. Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko bukomeje gukora ubuvugizi kugirango inzego bireba zirebe icyo zakora kugirango zifashe abo bahinzi.

kwamamaza

Aba bahinzi bibumbiye mu makoperative bavuga ko hari ubwoko bubiri bw’udusimba twibasira imyaka bikarangira umuhinzi atabonye umusaruro yari yiteze.

Umwe mu bahagarariye amakoperative mu mirenge ya gacurabwenge ndetse na musambira  mu karere ka Kamonyi , yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ari: “ hari udusimba tw’utumatirizo dufata ku mababi maze agahinduka umukara nuko imbuto ntibe igikura cyangwa ngo inarabye imbuto ibyare umusaruro.”

Avuga ko bahura n’igihombo, ari: “ ingaruka zirahari kuko ntabwo tuganira, ndetse niyo uhinze mu biti bivangwa n’imyaka, twa dusimba turabirya.”

 Undi ati: “ hari indwara bita ubumatirizi! Mfite ibiti by’imyembe imuhira byarwaye, ndetse mfite n’insina ziri iruhande rwaho nazo zarafashwe.”

“ hari udusimba twitwa iminyirigoto, twarwanye natwo kuko twatangiye 2019. Nshatse kuvuga ngo ni umunyorogoto ariko buriya hari izo twita inshuti y’abahinzi ariko uwo munyorogoto ufite ubugome. Twanashyiriye inkoko zanga kuyirya! Ni umunyorogoto unyerera, ntuba uri wenyine ahubwo aba ari amatsinda, rero iyo wageze mu bihingwa birapfa bikamera nk’ibitagira ihumbire.”

Aba bahinzi bavuga ko aho uyu munyorogoto ugera wangiza imyaka cyane. Bavuga ko nk’ibigore bihindura ibara, ibyari icyatsi bigahinduka umuhondo.

Bongeraho ko “ noneho iyo wageze mu mpeke twateye uragenda ukinjiramo kandi nyinshi kuburyo akagiye gushora imizi gafatwa… nikimeze ntikibone intungwabihingwa kigahinduka umuhondo cyan”gwa kikuma.”

Aba bahinzi basaba ko bafashwa guhashya uto dusimba kuko tubahangiyikishije cyane.

Umwe ati: “Twasabaga abatekinisiye, abashakashatsi gukomeza kutuba hafi bakadufasha maze tukareba ko twabonera hamwe igisubizo kirambye kugira ngo twe kujya duhomba bitewe n’uwo munyorogoto.”

Undi ati: “Keretse btubonye imiti kuko ihari ntacyo ibikoraho. Turatera ariko ntaho ubusimba bujya.

Ngo ubuyobozi bw’akarere ka kamonyi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubuhinzi rab ngo hari gushakwa uburyio ubwo burwayi bwashakirwa umuti.

Niyongira Uzziel ni  umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu , avuga ko hari gushakishwa uburyo ubwo burwayi bushakirwa umuti.

 Ati: “ Ubwo burwayi ni ubugenda bunyuranamo buza ariko ku bufatanye n’akarere n’ikigo RAB, nk’iki cy’ubumatirizi bufata ibiti by’imbuto ziribwa, RAB iri mu bushakashatsi harebwa icyakorwa kugira ngo ubwo bumatirizi bubone umuti ubuvura.”

 Yingeraho ko “ni ikibazo kizwi kandi biri mu bushakashatsi. Kimwe ni uko n’iminyorogoto iba yaje mu murima, ku bufatanye na RAB n’ubundi turi gushaka icyakora. Igihe bitinze ntabwo aba ari ukutwirengagiza, ahubwo baba bagishaka umuti wanyo wakemura ikibazo burundu.”

 Mu mwaka wa 2020-2021, ubuhinzi n’ubworozi bwinjirije u Rwanda  amadovize angana na miliyari 445 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 357 z’aya mafaranga hagati y’umwaka wa  2016-2017,

Ibi kandi byiyongeraho kuba ku mpuzandengo y’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, ubuhinzi n’ubworozi byagizemo uruhare rwa 25%.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/w7hgyNMGhAg" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kamonyi.

 Oct 11, 2022 - 12:13