
Kamonyi: Ababyeyi barasaba ibibuga abana bagaragarizamo impano zabo
Feb 4, 2025 - 15:10
Ababyeyi batuye mu Murenge wa Runda barasaba inzego bireba gufasha abana babo kubona ibibuga bagaragarizamo impano zabo. Bavuga ko hari ubwo bamwe mu bana bishakira ibisubizo bakangiza imyaka y'abaturage bakoramo ibibuga bakiniramo. Ubuyobozi buvuga ko ikibazo kizwi, kandi mu bufatanye bw'inzego zitandukanye hagenda hashakwa umuti w'agateganyo, mu gihe hataraboneka urambye.
kwamamaza
Ababyeyi bavuga ko mu ngo zabo nta ho abana bafite bidagadurira, noneho banagera ku ishuri bakahabura, bikarushaho kubagiraho ingaruka mu gukuza impano.
Umwe mu bana biga ku rwunge rw'amashuri rwa Kagina avuga ko “ikibazo ni uko tubura aho dukinira, no mu kibuga hagati mu kigo bahateye ibiti.”
Undi ati: “GS Kagina ntakihaba kuko bahateye ibiti kandi naho ntabwo hari ikibuga kari akantu gatoya.”
Ababyeyi basanga inzego bireba zabafashiriza abana babo bakabona ibibuga bagaragarizamo impano zabo. Bavuga ko hari ubwo bamwe mu bana bishakira ibisubizo bakangiza imyaka y'abaturage bakoramo ibibuga bakiniramo.
Umwe ati: “ibyo ku bana urumva ko ari imbogamizi. Ni ibintu biba gigomba kuzatekerezwaho n’ubuyobozi bukabigenera gahunda yabyo.”
Undi ati: “ubundi iyo umwana atidagaduye ngo arambure imitsi biramubangamira. Ubwo rero muzakore ubuvugizi noneho Leta ibasabire ikibuga bazajya bajya gukiniraho kuko hariya ku mashuli biga nta hano ho gukinira, ni hato cyane, ntibabona aho bisanzurira. Bajya baza no gukinira aha ngaha. Utwaka twanjye ...ugasanga ndasakuza nti nimumvire aha murimo kunyangiriza imyaka. Ubwo rero aba bana bacu baba bashaka ahantu bidagadurira ngo bakine umupira, barambure imitsi ariko barahabuze.”
NDAYISABA Egide; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, avuga ko mu bufatanye bw'inzego zitandukanye, hagenda hashakwa umuti w'agateganyo mu gihe hataraboneka urambye.
Ati: “ icyo kibazo kirahari kuko ntabwo ibigo byose by’amashuli dufite bifite ibibuga. Ariko nanone dukoresha ibigo biba byegeranye nabyo. Nk’ubu groupe scolaire ya Kagina yegeranye n’ikindi kigo cyitwa creem zone. Hari n’ikindi kibuga gikoreshwa mu buryo burambye, ninaho abanyeshuli bose bidagadurira. Ariko muri ako kagali hari ikindi kibuga kiri Gasharara. Ibyo bibuga rero nibyo barimo kwifashisha mugihe tukireba ko habonekamo ikindi kibuga. Hari ahantu dushaka gushyira ikibuga muri ako kagali, nibaza ko byose bizagenda dufatikanya, abana bakabona aho bidagadurira.”
Abahanga bagaragaza ko siporo ari ubuzima, kandi uretse nibyo ari ingenzi ku banyeshuri, aho iyo bidagaduye binabaruhura mu mutwe, bikanabafasha gutsinda neza amasomo biga mu ishuri.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


