
Iyo zifite amahoro, ziribaruka kandi zigakamwa amadovize - Mugabowagahunde Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Sep 5, 2025 - 13:12
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabwiye abitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20 ko imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu kubungabunga Ingagi, bituma zibaruka, zikanatanga amadovize.
kwamamaza
Yabigarutseho mu birori byo kwita izina abana b'ingagi kuri uyu wa Gatanu, byitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 barimo Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Gihugu, abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.
Ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame, uruhare yagize mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi. Umutekano w’izi ngagi urabungabunzwe ku buryo buhagije kandi burya iyo zifite amahoro, ziribaruka kandi zigakamwa amadovize.”
Yakomeje avuga ko kuva hatangazwa gahunda yo gusaranganya abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibiyivamo, hamaze gukorwa imishinga 695, yatwaye agera kuri miliyari 6,8 Frw, mu mirenge 12 iyikoraho.
Ati “Abaturage baturiye iyi pariki, bakomeje gukorerwa byinshi byiza birimo kubakirwa inzu, guhabwa ibikorwaremezo. Iterambere ryihuse ry’Umujyi wa Musanze, uwa Rubavu na za santere z’ubucuruzi, mwabonye bifitanye isano ya hafi n’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko gahunda yo kuvugurura no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yitezweho byinshi birimo no kuzongera iterambere ry’Igihugu.
Ati “Ni umwanya twe dufata tukazirikana ku mutungo kamere dufite, Ingagi zo mu Birunga, ziduteza imbere zikanateza imbere Igihugu cyacu. Uyu muhango ni uwo kuzirikana Ingagi no kwita kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”
Umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi ku nshuro ya 20, bagera kuri 40 aho 18 bavutse mu 2024 abandi 22 bavutse mbere yaho, batahawe amazina kubera ibibazo bya COVID.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abanyamahanga banyuranye baturutse hirya no hino ku Isi. Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


