
Iyo ureresha umwana Telephone uba umugira icyihebe: Ingaruka ku babyeyi bareresha abana ibikoresho by'ikoranabuhanga
Jul 10, 2025 - 11:29
Mugihe iterambere riri kwihuta hibandwa cyane ku gukoresha ikoranabuhanga hari ababyeyi banenga bagenzi babo bareresha abana babo ibikoresho byikoranabuhanga, bo bafata nko kwirengagiza inshingano bagakwiye gukora.
kwamamaza
Uku kwereka abana amashusho kuri ibyo bikoresho, byagira uruhare mu kubangamira imikurire y’ubwonko bw’abana bakiri bato, cyane cyane abayareba kenshi.
Dr. Iyamuremye Jean-Damascène, umuganga muri RBC mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, agaragaza ko mu gihe cyose ubuzima bw’umuntu bumara, ubwonko bwiyubaka kandi buhinduka hagendewe ku byo bugaburirwa.
Ati “umwana muto kuva ku munsi umwe kugeza ku myaka 5 aba afite ubwonko busa naho ari nk’ibumba ushobora gukora uko wishakiye, abana bakoresha telephone kenshi bagira ubwonko butoya, uburyo bwo gutekereza, gushyira mu gaciro, kwibuka ibintu biragabanuka, iyo umwana arengeje nk’amasaha abiri ku munsi, uwo mwana uba uri kumukoramo icyihebe kubera ko we inshuti ye ni telephone”.
“Ubibona igihe cya gikoresho kitarimo gukora, abura amahoro, gusinzira bikanga, kurya ntibigishoboka ndetse akagira n’ibimenyetso bimeze nk’umurwayi wo mu mutwe”.
Ababyeyi baganiriye na Isango Star babifata nko kutita ku nshingano za kibyeyi bakareresha abana babo telephone ndetse na Television, bikabagiraho ingaruka zikomeye.
Umwe ati “ahanini usanga umwana atazi kuvuga, agira imyaka nk’itatu ataramenya kuvuga yanavuga akavuga kwakundi cartoon ivuga, twari tuzi ko ari ibintu by’ibisirimu, azamenya kuvuga vuba ariko bigera aho abona ufite telephone uri mu bantu akayikwaka, ukabona yigize umuntu mukuru kandi ari uruhinja”.
Ibyo ngo bivuze ko umwana uhora yerekwa ibiganiro n’amashusho kuri Television, imikino kuri za ‘Tablettes’, kuri za mudasobwa cyangwa se kuri za telephone, ngo yumva ibimukikije agendeye kuri ayo amashusho abona, aho kugendera ku byo umubiri we ubamo cyangwa se ibyo aganira n’abandi.
Dr. Iyamuremye Jean-Damascène akomeza agira ati “kumenyereza abana cyane cyane abana bato telephone, ku bahoza kuri Television ni ikintu kibi ababyeyi bagombye kumenya , na telephone kuyibashyira hafi ni bibi”.
“Hari abantu bibwira ko aribwo buryo bwo gukangura umwana, ku mwana iyo telephone yegereye umutwe we urashyuha kuko abana nkabo iyo ubacishije mu cyuma usanga bafite ahantu bakunze kwitabira telephone ugasanga harangiritse hasa n’ahaboze cyangwa se hagabanutse ntihakure nk’urundi ruhande, gukinisha umwana nibyo byonyine bikangura umwana neza aho kugirango umuhe Television cyangwa se Telephone”.
Ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite akamaro mu buzima bwacu, bishobora no kwifashishwa mu kwiga, gusa biba ikibazo iyo ibyo bikoresho bikoreshejwe nk’aho ari bwo buryo bukomeye buhari bwo gushimisha umwana.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko guha abana ibyo bikoresho bya za Television, Telephone n’ibindi bigira uruhare mu gutuma abakiri bato bagira ibibazo bijyanye n’imyitwarire ndetse n’imitekerereze. Kandi ko byagira ingaruka mu gutuma atamenya ibyo akunda cyangwa icyo yifuza kuzakora mu buzima bwe.
Ubushakashatsi bwerekana ko umwana ufite kuva kuri 0 kugeza ku myaka 2 ntiyemerewe kubireba. Umwana ufite kuva ku myaka 2 kugeza kuri 4 ntagomba kurenza isaha imwe ku munsi. Umwana ufite imyaka 5 kugeza kuri 11 yagombye kutarenza amasaha abiri ku munsi.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


