Iterambere ry'inganda nto n'iziciriritse riracyabangamiwe n'uruhuri rw'ibibazo

Mu gihe u Rwanda rushyize imbere iterambere ry'inganda, Abadepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda baragaragaza ko into n'iziciriritse ndetse n'ibyanya byahariwe inganda muri rusange kugeza ubu bigitsikamiwe n'uruhuri rw'ibibazo bisaba ingamba za Minisiteri y'Ubucuruzi n'ingamba.

kwamamaza

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye mu gihugu hose, Abadepite bahisemo gutumiza Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo abahe ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu bikorwa by’inganda nto n’iziciriritse no ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta kuri gahunda yo guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Abadepite babajije Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ingamba zihari mu gukemura uru ruhuri rw'ibibazo.

Umwe ati "hari ikibazo cy'ubukererwe n'ibishushanyo mbonera byagenewe ibyanya by'inganda no kuba n'ahateganyijwe hatarashyirwa ibikorwaremezo by'ibanze, imihanda, amazi, amashanyarazi, ikibazo cy'ubukererwe mu kubona ibyangombwa bitangwa n'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge n'ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda, ikibazo cy'ibiciro biri hejuru bya serivise zitangwa n'ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda".       

Undi ati "mu nganda twasuye twasanze umubare munini w'abakora mu nganda bahabwa akazi muri izi nganda ari ba nyakabyizi, nta masezerano y'akazi bagira  nta n'ubwishingizi bw'umurimo".

Kugeza ubu hari byinshi bimaze gukorwa, ndetse Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri wa MINICOM, aravuga ko urugendo rugikomeje. 

Ati "ibyo bafashwa birahari no mu zindi gahunda zitandukanye dufite zifasha abakiri bato muri business, Leta yashyizeho uburyo kugirango bagende bazamuka, uko bazamuka babe bagana no mu kindi cyiciro, iyo turebye mu nganda nto usanga inyinshi zaregereye abo ziha serivise wenda kuba zajya ahantu hatari heza ariko ndemera ko mu igenamigambi nazo zigomba gukomeza gutekerezwaho, tuzagenda twiga ahabaye ikibazo tuzagikemura".  

Kugeza ubu inganda nto n’iziciriritse mu Rwanda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Kuba abari muri iki cyiciro cy'inganda ubusanzwe kiri mu bigize ishyiga ry’inyuma mu bukungu bw’u Rwanda bagihura n’inzitizi ni ibishobora gukoma mu nkokora imikorere ya bamwe, bikadindiza iterambere ryazo nyamara zagafashije benshi n’igihugu gukura mu bushobozi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 21, 2024 - 07:47