Ese koko inyama z’itungo ribagiweho nizo zujuje ubuziranenge

Hari bamwe mu baturage bo mu mirenge inyuranye bavuga ko kurya inyama y’itungo ribagiweho aribwo bumva ko bariye inyama zujuje ubuziranenge . ibyo babishingira ku kuba izo nyama aba ari umwimerere ndetse nta handi zanyuze. Icyakora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA, kivuga ko inyama zose zigomba kuribwa zanyuze mu byuma bikonjesha kugira ngo bitazabagiraho ingaruka.

kwamamaza

Iyo utembereye mu bice bitandukanye byo mu karere ka Musanze usanga ikiribwa cy’inyama [abenshi bita akaboga] bavuga ko kurya inyama ibagiweho, iba igifite amaraso ashyushye aribwo baba bariye inyama nziza icyiri umwemere. Ibi kandi babihuriraho n’abatuye mu bindi bice by’igihugu.

Mu kiganiro kigufi bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, Umuturage umwe yagize ati: “inyama ibagiweho itageze muri frigo iba iryoshye. Ariko inyama iri muri frigo ntabwo iryoha nk’iyako kanya. “

Undi ati: “Njyewe inyama nkunda, biterwa n’icyo umuntu akunda, njyewe nkunda inyama itaragera muri frigo.”

“ Ubwo rero iyo turiya...ugeze mu rugo bakadukubita mu isombe, uraturya ukumva neza…. Bagahuhuraho impu zo mu mpande .”

Iki kibazo kandi kigaragazwa n’abakora mu nzu zitunganya inyama, bavuga ko hari abakiriya bagorana kwemera izavuye mu mafirigo.

Umucuruzi umwe ati: “nk’imbogamizi, hari igihe aba ashaka ko yabona inyama ibagiweho, igishyushye...icyo gihe ntabwo yemera izo tumuhaye kuko twebwe tuzinyuza muri ziriya nzira. Hari n’undi twigisha tukamusobanurira tuti ‘zaraye mu bukonje ariko ntabwo zagize balafu.”

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abaturage bavuga ko kumenya inyama zujuje ubuziranenge bikomeje kubabera urujijo.

Bavuga ko ibyo biterwa no kuba hari abazifiteho amakuru ahabanye, bityo basaba ko inzego bireba gutanga umucyo kuri bose, bakava muri urwo rujijo.

Umwe ati: “ bisaba ngo badushakire abantu babishinzwe baduhugure, batubwire ingaruka cyangwa ububi byazo, cyangwa ubwiza bwazo.”

Icyakora SIMBARIKURE Gaspard; umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi,, RICA, avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo gukangurira abantu bose ko bakwiye kumva ko inyama iribwa ari izabanje kunyuzwa mu byuma bizikonjesha [grigo].

Ati: “…igikomeza gukorwa, mbere na mbere ni ubukangurambaga, kuko buriya hari ukuntu mu Kinyarwanda bavuga ngo akananiye umutima ntibabanga ingata’ bishatse kuvuga ngo ‘niba ikintu wowe utacyumva muri wowe ngo ubanze ucyakire, kibaye umutwaro ntabwo wagishyira ku mutwe ngo ugishobore.’

Gusa nubwo hamwe na hamwe hari abavuga ko babona inyama zibagiweho arizo zibagwa neza, abahanga mu by’amatungo n’umusaruro uyakomokaho bemeza ko imyama izo arizo zose ziribwa zigomba kuba zanyuze mu byuma bikojesha byibura zamazemo amasaha 24.

Umwe ati: “inyama yujuje ubuziranenge ni inyama yakonjeshejwe, kuko uko ikonjeshwa ariya masaha yagenwe za microbes zose ziba ziri mu mubiri w’inka naya maraso yose aba ari mu mubiri, na twa dukoko twose twagiye dusigaramo, ziba zashonze  kandi zanapfuye.”

Ibi kandi byamaze kuba itegeko  ku mabagiro yose yo mu Rwanda.

  @ Emmanuel BIZIMANA /Isango Star –Musanze.

 Jan 18, 2024 - 14:36