Ibitaro by'akarere ka Nyarugenge byungutse icyumba cyo kwakiriramo ababyeyi bakeneye kubyara babazwe

Kuri uyu wa kane, Ibitaro by’akarere ka Nyarugenge byungutse icyumba gishya cyo kwakiriramo ababyeyi bakeneye kubagwa kugirango babyare kizwi nka “Operating Room”. Iki cyumba kije mu rwego rwo kugirango cyunganire ibindi bibiri byari bisanzwe bihari ariko bitujuje ibikoresho byose byakwifashishwa mu gihe bakeneye kubyaza ababyeyi babanje kubagwa.

kwamamaza

Ubusanzwe ibitaro by’akarere ka Nyarugenge byari bifite ibyumba bibiri byo kuvuriramo abarwayi babanje kubagwa ariko nyuma bahitamo kubiharira ababyeyi babyara babanje kubagwa kubera uburyo ari igikorwa kihutirwa.

Kubaka icyumba cya gatatu ni ukugirango ahanini batandukanye ababyeyi babyara babanje kubagwa ndetse n’abarwayi barwaye izindi ndwara ariko nazo zikeneye kubagwa, ngo ni mu rwego kandi rwo gutanga serivise nziza kugihe kandi kuri bose bidasabye gutegereza kuri bamwe nkuko Dr. Abimana Deborah umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere ka Nyarugenge yabisobanuye.

Yagize ati "iki cyumba ni ingenzi cyane kubera ko ibitaro ni bishyashya..... twahuraga n'imbogamizi zuko dufite ibyumba 2 tuvuriramo abantu ari uko babazwe ariko ibyo mbyumba tukabiharira cyane ababyeyi babyara, ababyeyi iyo hageze igihe cyo kubyara kandi bakeneye kubagwa biba ari ibintu byihutirwa cyane".

"Tumaze kubibaharira twabonye abandi barwayi benshi batugana bakeneye ubuvuzi bwo kubagwa ku zindi ndwara bigatuma tubohereza mu bindi bitaro twegeranye kandi ubushobozi bushobora kuboneka bwo kumuvurira hano mu bitaro, icyo bigiye ngukemura nuko abarwayi twoherezaga ahandi umubare ugiye kugabanuka bitewe n'ubushobozi uko bugenda bwiyubaka". 

Iki cyumba kandi kizarengera ubuzima bw’abarwayi bwashoboraga kuhatikirira kubera gutegereza igihe kinini abaza kubafasha ndetse bikazafasha akarere gukomeza gutanga serivise nziza zirebana n’ubuzima nibyo Emmy Ngabonziza, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge akomeza asobanura.

Yagize ati "hari indwara zitandukanye zaba indwara zo munda ziba zakenerwa ko babaga umuntu bakamuvura ari uko bamaze kumubaga hari n'abandi bakora impanuka bikaba ngombwa yuko babagwa n'ababyeyi bahabyarira bikaba ngombwa yuko babagwa, icyo twishimira cyane nuko tuzaramira ubuzima bw'abaturage benshi bwashoboraga kuba bwahatikirira igihe cyose iyi serivise itari ihari". 

Kwagura ibitaro n’imwe mu ngingo zikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi mu rwego rwo guharanira ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza kandi serivise z’ubuzima zikagera kuri bose ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugabanya impfu z’abana bato n’ababyeyi bapfa babyara.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star  Kigali

 Aug 4, 2023 - 07:31