Ngoma: Uruhare rw’ababyeyi b’Urumuri mu kurwanya imirire mibi

Ababyeyi b’urumuri bo mur’aka karere bari kwigisha bagenzi babo uko bategura indyo yuzuye ndetse no kwimakaza isuku. Nimugihe aka karere kari mu cyumweru cy'ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, aho byagaragaye ko abana 35 aribo bari mu mirire mibi, naho mu bana 100, abarenga kuri 37 bagwingiye.

kwamamaza

Ababyeyi b'urumuri bo mu murenge wa Mutenderi wo mu karere ka Ngoma bavuga ko nyuma y'uko umurenge wabo ugaragaje imibare iri hejuru y'abana bafite ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi, bahagurutse nk'ababyeyi nuko iki kibazo bakigira icyabo kugira ngo batange umusanzu mu kukirwanya.

Bavuga ko bigisha bagenzi babo bafite abana bari mu mirire mibi kubasha kwita kuri abo bana kugira ngo bayivemo.

Umubyeyi umwe yagize ati: “Mbere ntabwo ababyeyi bari bazi gutegura indyo yuzuye icyo ari cyo. Ariko ubu bamaze kubisobanukirwa, bazi gutegura indyo yuzuye, ikindi uko bateka igikoma babasha guha umwana ndetse n’uko bakwita ku isuku y’umwana uri munsi y’imyaka 5.”

Mugenzi yumwe murye, ati: “ubwo rero nta kuntu twagira abantu bagwingiye ngo tugire igihugu kirimo iterambere, tugire imiryango irimo iterambere. Numva ngomba guharanira ko igwingira ry’abana ryacika, imirire mibi mu bana igacika noneho tukagira u Rwanda ruteye imbere.”

Nyakayiro Bavon; umuhuzabikorwa wa gahunda ya gikuriro kuri bose mu karere ka Ngoma na Kayonza,avuga ko muri ubu bukangurambaga barimo gufasha ababyeyi guhindura imyumvire, kuko byagaragaye ko abana bajya mu mirire mibi atari uko babuze ibyo babaha ahubwo biterwa no kutamenya uko kubitegura.

Ati:“Ubushakashatsi bugaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi, cyane cyane aho gikomereye atari mu bushobozi bw’ababyeyi mu bijyanye n’amikoro, ahubwo cyane cyane mu myumvire no mu myitwarire. Ariko ababyeyi benshi ibiribwa bafite birahagije mu gukora indyo yuzuye. Imbogamizi nini ihari ni ubumenyi buke baba bafite mu kuyitegura.”

Dukuzimana Marie Alice uyobora ishami ry’ubuzima mu karere ka Ngoma, avuga ko iki cyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana ari umwanya mwiza wo kwibutsa buri muntu ko ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi kigomba gucika. Asaba abaturage kwitabira ibikorwa byose byateguwe ndetse bikazakomeza no mu bindi bihe.

Ati: “ ntabwo ari ukuvuga ngo yadukanze ariko niyo yaba umwana umwe wagaragaje imirire mibi nabyo ni ikibazo kiba guteye inkeke kuko uwo mwana umwe ni uw’igihugu kandi ni umwana dutegerejeho iterambere ry’ejo hazaza. Ubwo rero turashishikariza buri wese kubyitabira haba gupimisha abo bana, haba ibikorwa bigamije kwimakaza umuco w’isuku n’isukura uhereye mu ngo aho dutuye kuko ni igikorwa twese dukwiye gufatanya.”

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko  mu karere ka Ngoma hari abana 35 bari mu mirire mibi bakurikiranwa umunsi ku munsi. Ibipimo by'igwingira byafashwe mu 2014/2015 muri aka karere, icyo gihe bwari kuri 40,9% ariko nyuma y'aho bwaragabanutse bugera kuri 37.3%, nk'uko byagaragajwe mu bipimo byafashwe mu 2019/2020.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Feb 28, 2024 - 10:52