
Isi yimitse kwireba, kwikunda bifata indi ntera - Madamu Jeannette Kagame
Aug 31, 2025 - 14:00
Kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cy’amasengesho yo kuzirikana agaciro ko kubaka umuryango ushinze imizi n’inshingano za buri wese mu kuwusigasira, yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.
kwamamaza
Ni amasengesho yateguwe n'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yitabiriwe n'abarenga 600 biganjemo urubyiruko, abayobozi bakiri bato mu nzego zitandukanye, imiryango mishya ikivuka n'abandi.

Aya masengesho kandi yahuje imiryango y’abashakanye bakiri bato bari mu nzego z’ubuyobozi harimo ubucuruzi, amadini n’amatorero n’indi mirimo itandukanye, aho baza kurebera hamwe uburyo bwiza bwo guhangana no gutsinda ibibazo byugarije umuryango muri iki gihe.
Umuyobozi w'Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, yashimye abitabiriye amasengesho ya Young Leaders Prayer Breakfast na Madamu Jeannette Kagame by’umwihariko.
Yavuze ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babaye hafi uyu muryango ubwo watangizaga igikorwa cyo guhuriza hamwe abayobozi bagasengera Igihugu.
Ati “Mwarakoze kubana natwe muri uru rugendo, mwatubereye umujyanama w’agaciro iyi myaka, kandi umusaruro twakuye mu nama mwaduhaye, wabaye ingirakamaro.”

Abitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast basangijwe ubuhamya bwa bamwe mu bubatse ingo by’umwihariko izitaramara igihe kinini.
Ni ubuhamya bwatanzwe na Pasiteri Lambert Bariho, Nadine Umutoni Gatsinzi ndetse n’Umuryango wa Dr Thomas Muyombo na Tricia Niyonshuti.

Tom Close n’umugore we, bagarutse ku byabafashije mu myaka 12 bamaze bubatse, bavuga ko kuganira, kumenya ibyo umwe akunda n’ibindi, biri mu byo bubakiyeho.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’abatuye Isi muri rusange bahangayikishijwe n’ibihe bibi iri kunyuramo, aho umuntu yahindutse ntibindeba.
Ni ubutumwa yahaye abarenga 600 bitabiriye amasengesho y’abayobozi bato yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast.
Ati “Bavandimwe dusangiye imyemerere, ntitwabura guhangayikishwa n’ibihe turi kunyuramo aho Isi yimitse kwireba, kwikunda bifata indi ntera, aho inyungu z’imiryango bitagifite umwanya, aho umuntu yahindutse ntibindeba.”

Yakomeje agira ati “Imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi zisenyuka ni uko bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ibirori by’ubukwe kurusha gutegura urugo nyirizina. Mukwiye kumenya ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe.”

Aya masengesho y’Abayobozi bakiri bato n’abo bashakanye, agamije kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi no mu miryango.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


