Inzira ntizikiri nyabagendwa mu kibaya cya Mugogo cyuzuye cyarahuzaga uturere twa Musanze-Nyabihu

Abatuye aho utu turere twombi duhirizwa n’ikiyaba cya Mugogo baravuga ko ubu cyuzuye cyikarengera inzira zabahuzaga none zikaba zitakiri nyabangendwa. Bavuga ko ubu bakaba bagorwa cyane no guhura ndetse no guhahirana. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze busaba abaturage ko baba bategereje mugihe aya mazi atarakamuka kuko hari na gahunda ya vuba yo gusibura imiyoboro y’amazi. Icyakora bunavuga ko hategereje igisubizo gikemura iki kibazo burundu, ikubiye mu nyigo irigukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze y’amazi.

kwamamaza

Hashize iminsi iki kibaya cya Mugogo cyirengewe n’amazi, inzira zarimo zahuzaga abaturutse mu karere ka Nyabihu nabo mu karere ka Musanze, nazo zararengewe. Ubu, abatuye muri utwo turere twombi bavuga ko bari kugorwa n’ubuhahirane ndetse n'abajyaga kwivuriza mu Byangabo [mu karere ka Musanze] bibasaba gukora urugendo rwikubye kane urwo bakoraga.

Mu kiganiro umwe mu bagizweho ingaruka n'iyi myuzure yagira n'Isango Star, yagize ati: "Turananiwe cyane kubera kuzenguruka! turananiwe cyane! Nonese reba nkanjye w'umukecuru, kugira ngo nzenguruke iriya misozi ngiye no gukorayo urumva ko ari ikibazo!"

Undi yunze murye, ati: "Ubu urugendo rwikubye hafi nka gatatu, kuko niba uturutse nka hano Byangabo uri kwerekeza i Nyabihu, urabona ko inzira isa n'iyahuranije. Ariko ubu kugira ngo ugereye bisaba kugenda ukikiye iyi misozi ...ukagenda ugakubita hirya ukabona kugera iriya za Gatovu [Muri Nyabihu]."

"Uburyo bwo guhahirana no kugenderanirana urabona ko buravunye, biragoye. Ufite imyaka iriya muri Nyabihu , wayibonye urabona ko ubwikorezi burahenze cyane."

Aba baturage barasaba ko iki gishanga cyakongera gusiburwa kugira ngo izi nzira zongere kuba nyabagendwa nkuko byahoze.

Umwe ati:"Bakamisha aya mazi agatandukana nuko tukabona inzira " "tukabona aho duhahira."

Undi ati: "Inzego bireba zadufasha zikaturebera uburyo aya mazi zayakora ntazongere kugaruka muri iki kibaya."

" Ni ukuturwanaho nuko bakareba uko barwanya aya mazi, akagabanuka."

RAMULI Janvier;Umuyobozi w’akarere ka Musanze, asaba aba baturage kuba bihanganye bakazunguraka mugihe aya mazi atarakama muri iki kibaya. Avuga ko hari inyigo iri gukorwa igamije gusibura imiyoboro iyobereza amazi muri iki kibaya, nubwo  igisubizo kirambye kitezwe mu nyigo ngari iri gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze y’amazi.

Ati: "Mugihe atarakamuka bakwemera bakazenguruka kuko n'ubundi hari ukuzenguruka bakaba bagera hakurya. Yego hashobora kuba kure, hakabafata igihe aho gushyira ubuzima mu kaga ."

" Nk'ubuyobozi bw'akarere, hari amafaranga y'ingengo y'imari twatoye uyu munsi twashyizemo agiye gufasha kongera gusibura iriya miyoboro y'amazi yaririmo. Ariko igisubizo kirambye, hari inyigo irigukorwa ku isoko ryatanzwe n'ikigo gishinzwe imikoreshereze y'amazi."

Ikibazo cy’amazi yuzuye mu kibaya cya mugogo yatangiye ari nk'agasoko gato, ariko ubu  habaye nk’ikiyaga, ndetse si icyanone gusa, kuko cyakunze kugaragazwa kirasubiranywa ndetse hanaterwa imirwanyasuri ariko ibyo kirongera kirabiroha.

Uretse kuba cyarahagaritse ubuhahirane ndetse n’ibindi , cyanafunze amayira,ndetse n’imyaka abaturage bari barahinze cyarayitwaye.

  @Emmanuel BIZIMANA/ Isango star -mu kibaya cya Mugogo

 Jul 7, 2023 - 08:05