
Inteko Rusange ya Sena iri kugezwaho raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu korohereza abaturage kubona ibicanwa
Aug 4, 2025 - 10:50
Mu nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari iri kugaragaza umwanzuro kuri raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.
kwamamaza
Hagaragajwe ko ibicanwa bitangiza ibidukikije bikiri bike ku buryo abaturage bakoresha inkwi n’amakara bakiri benshi, ibi binagaragazwa no kuba muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1 harimo gahunda yo kugabanya ibicanwa byangiza ibidukikije bikagera kuri 42% bivuye kuri 83.3% mu 2017, ariko byaje kwiyongera bigera kuri 93.8% mu 2024.
Inteko Rusange ya Sena iri kugezwaho raporo za Komisiyo zihoraho ku; gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.
Igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kandi iteranye yemeza umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


